Perezida Zelensky yemeza ko NATO yahombye kubera ko itinjije Ukraine nk’umunyamuryango

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeza ko umuryango NATO w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi wahombye kubera ko utemeye kwinjiza iki gihugu nk’umunyamuryango mushya.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bret Baier wa Fox News tariki ya 1 Mata 2022, Perezida Zelensky wasabye NATO kwinjiza igihugu cye kuva mbere no mu gihe cy’ibitero u Burusiya bwatangiye kukigabaho muri Gashyantare, yagaragaje ko n’ubu atishimiye kuba atarasubijwe.

Perezida Zelensky yagize ati: “Biratugoye kuvuga kuri NATO kubera ko ntishaka kutwemera nk’umunyamuryango. Ntekereza ko ari ikosa [NATO yakoze] kubera ko iyo twinjiramo, NATO yari kugira imbaraga zisumbuyeho. Ntabwo turi igihugu gifite intege nke.

Ntabwo dusaba imbaraga ziturutse muri NATO, turi inyongera, turi imashini ikurura za gari ya moshi (locomotive). Ntekereza ko turi bamwe mu b’ingenzi ku mugabane w’u Burayi.”

Gushaka kwinjira muri NATO ni imwe mu mpamvu zatumye u Burusiya butangiza ibitero kuri Ukraine, nk’uko bwabisobanuye kenshi. Bubona byatuma ibihugu bigize uyu muryango birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byakubaka muri Ukraine ibikorwaremezo bya gisirikare, byateza ibibazo ku mutekano wabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *