Perezida Zelenskyy wa Ukraine arifuza guhura na Putin bagakemura ikibazo mu mahoro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, avuga ko yiteguye guhura na Vladimir Putin w’u Burusiya, kugira ngo amenye “icyo perezida w’u Burusiya ashaka” kandi avuga ko ashaka “gukemura ibibazo bihari mu mahoro”, mu gihe hari impungenge z’igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine.

Ibi nk’uko tubikesha Al Jazeera, biravugwa mu gihe biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aza kuvugana na mugenzi we w’u Burusiya, Putin, ku murongo wa telephone.

Mu burasirazuba bwa Ukraine hasanzwe havugwa imirwano ya hato na hato hagati ya leta n’abigometse ku butegetsi.

Imirwano imaze imyaka myinshi itangiye ku murongo utandukanya ingabo za Ukraine n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Burusiya, ariko igitero cy’amasasu n’ibisasu biherutse bishobora gutangiza intambara yuzuye.

Izi nyeshyamba zashyize mu majwi Igisirikare cya Ukraine zigishinja kurasa mu bice ziherereyemo harimo n’amashuri y’abana.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, u Burusiya bwatangiye kurunda ingabo zabwo hafi n’umupaka wa Ukraine, aho ibihugu byinshi birimo Amerika bikomeje kuvuga ko bushaka gutera iki gihugu ariko nabwo bukabihakana ndetse bukaba budakozwa ko Ukraine yaba umunyamuryango wa NATObutinya ko yaba irushijeho gusatira amarembo yabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *