Perezidansi y’u Burusiya yateye utwatsi iby’umugambi wo kwivugana Perezida Putin

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Kane ushize yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru y’uko aba hari umugambi urimo gucurwa wo kwivugana Perezida Putin .

Ayo makuru yatangiye kumvikana kuwa Gatatu ushize, itariki 14 Nzeri anyuze ku muyoboro wa Telegram, nyuma yandikwa mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Sun.

Byavugwaga ko igitero kuri Perezida Putin cyagomaga kugabwa ku modoka ze zirimo kwerekeza aho atuye.

Ubwo yabazaga niba ayo makuru afite ishingiro, Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya mu ijambo rimwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Leta, TASS,ati “ Oya.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *