Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, kuwa 1 Werurwe 2024, Perezidansi ya Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ryamagana icyo yise ubukangurambaga bwo kwibasira madamu Francoise Joly bivugwa ko avuka mu Rwanda akaba ari umujyanama wihariye wa Perezida Denis Sasou Nguesso ku bibazo mpuzamahanga.
Mu ri iri tangazo, Perezidansi ya Congo yavuze ko ibyo bitero bidafitiwe ibisobanuro bigamije kwibasira umuntu wiyemeje gukorera igihugu kinyamwuga kandi mu bwitange.
Ubu bukangurambaga bubiba urwango ngo burimo gukwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu nyandiko ibikubiyemo binyuranyije n’indangagaciro z’igihugu, zirimo kwakira neza abashyitsi, amahoro n’ubufatanye mu iterambere.

« Perezidansi ya Repubulika iramagana yivuye inyuma iri shyano ridaha icyubahiro igihugu cyacu; Yamaganye yivuye inyuma inyandiko n’imvugo byibasira abanyamahanga, bibiba urwango kandi by’umwanda, binyuze kuri Madamu Joly, bigamije guca intege urwego rwo hejuru rw’igihugu cyacu », ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa leta akaba n’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Perezidansi, Florent Ntsiba.
Iri tangazo ryibutsa ko Joly afitiwe icyizere n’umukuru w’igihugu akorera mu bwitange kandi kinyamwuga, rikaba rinibutsa abakomeje gukwiza ayo makuru atari meza kuri uyu mudamu ko bashobora gufatwa nk’abanzi ba repubulika nibakomeza ibyo barimo.

Francoise Joly na Serguei Lavlov wo mu Burusiya
Ibi bije nyuma y’uko uyu mudamu bivugwa ko ari Umunyarwandakazi, Francois Joly Yamuragiye, akomeje kugarukwaho na bamwe mu Banyekongo, bamwe bamwita ihabara rya Perezida Sassou Nguesso mu gihe abandi bibaza niba Nguesso yarabuze Umunyekongokazi wakora akazi nk’ake.

Ni mu gihe bivugwa ko Francoise Joly ari docteur mu bijyanye n’amayeri ya gisirikare ndetse akaba yigisha mu ishuri rya gisirikare, ndetse bikaba bivugwa ko ubu nyuma ya Sassou Nguesso ari we muntu uvuga rikijyana.



