Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari muri Guinée-Bissau, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe ari kugirira muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’umugabane wa Afurika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter yabyo byatangaje ko kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame “yakiriwe ku ngoro y’Umukuru na Perezida Umaro Siccoco Embalಠwa Guinée-Bissau.”
Abakuru b’ibihugu byombi babonaniye mu muhezo baganira “ku ngingo nyinshi zitandukanye zirimo iyerekeye ubufatanye” bushobora kuba hagati y’u Rwanda na Guinée-Bissau ndetse n’uko ibintu bihagaze mu karere ka ECOWASS Guinée iherereyemo.
Byari mbere yo kwitabira inama yahuje abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na Guinée-Bissau.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée-Bissau ruje rukurikira urwo mugenzi we Embalಠyagiriye mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize.
Perezida Embalಠmu mezi atatu yari yabanje kandi yari yagiriye i Kigali urundi ruzinduko rw’iminsi itatu rwari rugamije gushimangira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.
Muri Kamena ubwo yagarukaga mu Rwanda we na Perezida Paul Kagame “baganiriye ku ngingo zireba ibihugu byombi n’izireba umugabane”, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje icyo gihe.
Perezida Paul Kagame yagendereye Guinée-Bissau nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Bénin, ndetse byitezwe ko nyuma yo kuva i Bissau agomba gusoreza uruzinduko ari kugirira mu Burengerazuba bwa Afurika muri Guinée-Conakry.


