Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bw’u Bufaransa bwataye muri yombi Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayondo wanigeze kuba Perezida wa Kibuye yafatiwe i Paris ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitabitangaje.

Uyu mugabo akekwaho gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa mu karere ka Ruhango y’ubu.

Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama, ndetse akaba yaranatanze umusanzu mu ishingwa ry’amatsinda y’Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.

Anakekwaho kandi kuba yari umunyamigabane muri Radio Télévision des Mille Collines, RTLM, ndetse yafatwaga nk’umuntu w’imena mu ishyaka rya MRND ryari rifite urubyiruko rw’Interahamwe rwakoze Jenoside.

Ku rutonde rw’abantu 1136 bari abanyamigabane muri RTLM, Kayondo ni umwe muri bo. Ari ku mwanya wa 365 ndetse hari n’inyandiko zigaragaza ko yatanze amafaranga 10.000 Frw ayanyujije kuri konti yari muri BCR.

Kayondo Pierre yatawe muri yombi nyuma y’imyaka igera kuri ibiri ubutabera bw’i Paris butangiye iperereza ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho ko yaba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 28 Ukwakira 2021 nibwo dosiye ye yatangiye gusuzumwa n’Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana ibyaha by’iterabwoba.

Ikirego cye cyatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, Collectif des parties civiles du Rwanda (CPCR).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *