PM. Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda rishinzwe uburezi mu muryango wa OECD

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Kanama 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakiriye itsinda ryita ku burezi mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’iterambere (OECD).

Ni ibiganiro byibanze ahanini ku iterambere ry’Uburezi mu Rwanda. Ni itsinda riyobowe na Andreas Schleicher, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu muryango wa OECD.

Kimwe mubyo baganiriye n’iri tsinda ari ukurebera hamwe uburyo hatezwa imbere ubushakashatsi n’ubumenyi mu mashuri.

Andreas Schleicher, na we yahamije ko bateganya gufatanya mu bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi by’umwihariko mu banyeshuri bakiri bato.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’uyu muryango biteganyijwe ko umwaka utaha bazatangiza gahunda y’isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri mu masomo atandukanye rizwi nka PISA.

Ni ibiganiro bibaye bishimangira n’ubundi ku mubano u Rwanda rufitanye n’uyu muryango wo guteza imbere ireme ry’Uburezi bushingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *