PM Murekezi yagaragaje uburyo iterambere rya EAC ryihuse kurusha iry’isi mu myaka 15 ishize

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje uburyo iterambere ry’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ryihuse kurusha iry’isi muri rusange bityo aakangurira ibihugu bihuriye muri uyu muryango gukora aho bwabaga bikagera ku iterambere riruseho binyuze mu bikorerwa mu nganda.
Hari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 2 y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, aho Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yavuze ko ku bufatanye n’ibindi bihugu bihuriye muri uyu muryango, hari byinshi byamaze kugerwaho mu bijyanye n’iterambere guhera mu myaka yashize, ariko hakaba hakiri icyuho ku ruhande rujyanye n’ibikorerwa mu nganda.
Aha yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’umuryango EAC wiyongereyeho hafi 5.8% ku mwaka guhera mu 2000-2015, bigaragaza ko iterambere ry’umuryango wa EAC ryihuse cyane kuruta iry’isi yose muri rusange kuko ho umusaruro wiyongereyeho 2.9% mu gihe kimwe, naho mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo n’u Rwanda, umusaruro mbumbe ukaba warazamutse ku kigero kingana na 5.1%.
Muri ibi byose, Minisitiri w’Intebe Murekezi yagaragaje ko ibikorerwa mu nganda bifitemo uruhare rungana n’10% gusa ariko bikaba biteganyijwe ko byanze bikunze ibihugu bihuriye kuri iyi gahunda bigiye gukora aho bwabaga uyu musaruro ukiyongera.
Yagize ati “nubwo umusaruro w’ibikomoka mu nganda ukiri hasi, hari gushyirwa ingufu mu kuwongera ndetse bimwe byaranatangiye birimo kubanza kubaka ibikorwa remezo, ku buryo bihaye intego ko mu mwaka wa 2032, uyu musaruro w’ibikorerwa mu nganda uzaba wamaze kuzamuka kugera ku kigero cya 25%.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa bya EAC, ngo haracyari inzira ndende ku ruhande rw’u Rwanda mu kumvisha abaturage ko ibikorerwa mu Rwanda na byo bifite ireme n’ubuziranenge.
Minisitiri Kanimba Francois yagize ati “haracyari urugendo rurerure rwo kwigisha Abanyarwanda bagahindura imyumvire ku bijyanye n’ibikorerwa mu Rwanda. Abenshi bumva ko gahunda yo guteza imbere mu Rwanda imaze igihe itangijwe izwi nka Made in Rwanda yaba yaraje kubangamira gahunda y’ubuhahirane n’amahanga byongeye bakaba batarizera ubuziranenge bw’ibikorerwa iwacu.”
Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko mu zindi mbogamizi nk’u Rwanda, kimwe mu bihugu bihuriye muri uyu muryango wa EAC ruhura na zo mu guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ari ukuba nta cyambu na kimwe rukoraho bityo ugasanga iterambere ribanza mu bindi bihugu bifite uburyo bworoshye bwo guhahirana bityo n’ibyarufasha gushyira mu bikorwa gahunda bikagorana.

RW1 0124
Min Kanimba asanga abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire ku bijyanye no kwemera ibikorerwa mu Rwanda

Yagize ati “u Rwanda rufite gahunda yo kubanza kubaka ibikorwa remezo birimo n’imihanda nka zimwe mu nkingi z’iterambere muri uyu muryango, ndetse bimwe byaratangiye ariko haracyari imbogamizi ko kuba rudakora ku cyambu runaka, bituma n’inzira z’ibinyabiziga birimo na za gari ya moshi ribanza mu bindi bihugu kuko byo biba byoroshye ko inzira zihuzwa.”
Kimwe n’abandi banyamuryango batandukanye baganiriye n’itangazamakuru muri iyi nama, bavuze ko mbere y’uko iterambere ry’inganda mu muryango zizagerwaho ariko ko abashoramari bagomba kubanza gusobanukirwa n’ibyo bakora kugira ngo igihugu kijye kibasha gukora ibyo ikindi gikeneye hanyuma bibone uko bihahirana ibikorerwa mu nganda.
Dr Mukhisa Kituyi, ni Umunyamabanga w’ihuriro ryinama y’ubucuruzi n’iterambere mu muryango wa EAC, (UNCTAD), avuga ko hari abakora ibikorwa by’iterambere ariko bimwe gusa bidahinduka, ntibabe bagera no ku isoko ngo barebe niba hari ibindi bikenewe bityo na byo babikore.
RW1 0085
Dr Mukhisa , Umunyamabanga wa UNCTAD

Yagize ati “usanga abantu babona amafaranga menshi bagahita biyubakira nk’inzu zo gukodesha, abahoteli n’ibindi. Aba bantu baba bakeneye no kugera mu yindi mishinga aho guhera muri imwe bityo abashoramari nab o bakaba bagomba kwigishwa ibyiza by’inganda na zo bakazishoramo amafaranga bagamije kurebera abaturage ibyo bakeneye bakaba babibona ari uko babitumije hanze na bwo kure.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama igamije kurebera hamwe uko iterambere ry’inganza ryazamura umuryango w’Afurika mu buryo bw’iterambere, aho ibikorwa byose bijyanye n’iterambere bigomba gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko iri terambere rigomba kuba rishingiye mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n’ubucukuzi, ibikomoka ku buhinzi no kubuteza imbere hakorwa amafumbire, imiti, ibicanwa birimo na gaze, ingufu n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *