Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasabaa abayobozi n’abandi bose batanga serivisi zitandukanye guha abaturage serivisi zibanogeye ndetse bishimiye mu gihe cyose baje babagana kuko byagaragaye ko hari ibibazo byinshi bishobora kuvuka mu gihe hatanzwe serivisi mbi bikagira ingaruka kuri sosiyete nyarwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro gahunda nshya y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere yiswe “Nk’uwikorera” mu rwego rw’igihugu mu muhango wabereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Anastaze yasobanuye ko usibye kuba serivisi nziza zinogera uzihawe, zinateza imbere ubukungu aho yavuze ko urwego rujyanye no gutanga serivisi rwinjije 48% by’umusaruro w’igihugu mu mwaka ushize wa 2016, bityo rukaba ari urwego rugomba gusigasira ubushobozi rufite bwo kugeza serivisi nziza ku banyarwanda kugira ngo rubashe gutanga umusaruro uruseho.
Minisitiri w’Intebe yakomeje agira ati” Ndasaba abayobozi kwegera abaturage, bakabakemurira ibibazo ku gihe no guca ya mvugo ngo genda uzaze ejo cyangwa ejobundi.”
Yakomje avuga ko serivisi nziza zigomba guhera mu muryango, kuko iyo zibaye mbi ari ho hava amakimbirane yo mu ngo, ndetse anasaba abayobozi kujya batanga serivisi nta kiguzi basabye kuko ibyo bakora biba bifitiye umuturage akamaro ndetse ari inshingano zabo.

Yagize ati”gutanga serivisi zinoze no guharanira kuzihabwa biratureba, turushijeho kunoza imitangire ya serivisi, umusaruro wakwiyongera kandi guhabwa serivisi nziza ni uburenganzira ntavogerwa bwa buri munyarwanda, bityo utayihawe agomba kubaza impamvu. Kubw’ibyo Ndasaba abakozi n’abayobozi batanga serivisi kwita ku baturage babagana, bubahirize igihe na gahunda batanga.”
Iyi gahunda y’ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze ku banyarwanda yatangirijwe mu karere ka Karongi, biteganyijwe ko izaba yamaze no gukwirakwizwa hirya no hino mu tundi turere tw’igihugu mu gihe kingana n’ibyumweru hagati y’icumi na 12.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igamije kongerera ikigo cy’igihugu imbaraga n’ubukangurambaga mu kugeza ku baturage serivisi zinoze.
Icyo ikigo cy’igihugu RGB kiyivugaho
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere RGB, kivuga ko hari intambwe yatewe mu bijyanye n’imitangire ya services bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe guhera mu myaka yashize, ariko kikongeraho ko igipimo cy’imitangire ya service kitaragera ku rwego rwifuzwa akaba ari yo mpamvu ingamba zo kunoza serivisi zihabwa abaturage zigomba gukazwa kurushaho.
RGB ikaba vuga ko ariyo mpamvu nyamukuru yatumye hashyirwaho gahunda nshya yo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ya “Nk’uwikorera”
Gusa ngo na nyuma yaho uru rwego rukazakomeza kureba uko intego u Rwanda rwihaye muri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS ya kabiri, yo kugera ku gipimo cya 85% igerwaho, mu gihe kuri ubu bikiri kuri 72,93%.
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hari hakomeje kuvugwa ikibazo cya serivisi zitanogeye abaturage zitangwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bityo hakaba hari icyizere ko icyo kibazo cyazakemukka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail yameckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


