suluhu.png

PM Ngirente arasaba amahanga uruhare rufatika mu kurwanya indwara zititaweho

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Rt Hon. Ngirente Edouard yasabye amahanga kugira uruhare rufatika mu kurwanya indwara zititaweho bigahije zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases).

PM Ngirente yabisabye ubwo yatangizaga ku mugaragaro mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, umuhango wo gushyira umukono ku Itangazo rya Kigali ku kurandura izi ndwara, Kigali Declaration on NTDs kuri uyu wa 27 Mutarama 2022.

Minisitiri Ngirente hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma banifatanyaga kwizihiza imyaka 10 y’Itangazo rya Londres ryo kurandura izi ndwara (ryagize agaciro kuva mu 2012 kugeza mu 2020), risimbuwe n’iri rya Kigali.

Aba bayobozi barimo: Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Minisitiri w’Intebe wa Papua New Guinea, Hon. James Marape.
suluhu.png

Minisitiri Ngirente yagize ati: “Indwara zititaweho zifite ingaruka mbi ku bazirwaye kandi zishobora kubica. Inzoka zo mu nda n’izindi NTDs zishobora kugira uruhare mu igwingira ry’abantu bacu.”

Umukuru wa Guverinoma yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ari ngombwa cyane kwita ku nzego z’ubuzima z’ibanze, bikaba byafasha Isi mu kurwanya NTDs, bigatuma idashobora kujegajezwa n’ibyorezo.

Mu rwego rwo kurinda ab’ahazaza ingaruka mbi z’izi ndwara, Minisitiri Ngirente yasabye amahanga gutanga umusanzu ufatika mu kuzirwanya.

Ati: “Dukeneye uruhare rufatika mu kurwanya NTDs kugira ngo turinde Isi y’ahazaza ingaruka mbi zazo. Kugira ngo tubigereho, hakenewe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda izayobora ibikorwa byacu mu kinyacumi cy’imyaka gikurikira.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko iki gihugu nacyo gikomeje gutanga umusanzu wacyo mu kurwanya izi ndwara binyuze muri gahunda zitandukanye z’ubuzima, by’umwihariko iy’isuku n’isukura, WASH.

Yemeza ko u Rwanda rwamaze kurandura zimwe mu ndwara zititaweho zirimo iz’uruhu, kandi ngo mu 2030 rwiyemeje ko ruzaba rumaze gutsinda NTDs ku buryo zitazaba zikibarizwa mu ziteje ikibazo mu rwego rw’ubuzima.

NTDs igizwe n’indwara 20 zirimo: iz’amaso, izitera kubyimba k’uruhu, gusinzira kenshi, inzoka zo mu nda zitandukanye, n’izindi. Ku Isi yose abantu babarirwa muri miliyari 1.7 ni bo bamaze kuyandura barimo 40% bari ku mugabane wa Afurika.

Itangazo rya Londres ryacyuye igihe byibuze abarirwa muri miliyoni 1 bavurwa NTDs ku mwaka, mu gihe cy’imyaka itanu, buri gihugu muri 35 byarabashije kurandura imwe muri izi ndwara.

Itangazo rya Kigali rije gusigasira ibyagezweho, rinongera imbaraga ku ruhare rw’u Rwanda no mu bikorwa by’ubufatanye bwuzuye (100%), biganisha ku guhamya intego zirambye no gushyira mu bikorwa gahunda y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima yo kurwanya izi ndwara, WHO NTD Roadmap 2021-2030.

abandi.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *