Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yemeza ko u Rwanda rutigeze rukumira ibicuruzwa bituruka muri Uganda, mu gihe rwafunguraga imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi.
Dr Ngirente yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, ubwo yabazwaga ikibura kugira ngo ibi bicuruzwa bigera mu Rwanda, kugira ngo harebwe niba bishoboka kuba igisubizo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro.
Tito Dusabirema yamubajije ati: “Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baherutse kuvuga ko n’ubwo imipaka yafunguwe hagati y’u Rwanda n’u Bugande hari ibicuruzwa bitaremererwa kugera ku butaka bw’u Rwanda kandi ibimenyetso by’umubano mwiza byigaragaza. Ese niba abacuruzi bavuga amakuru y’ukuri byaba biterwa n’iki?”
Umunyamakuru Edmund Kagire na we yabajije ikibazo kijya gusa n’iki, ati: “Iyo uvuganye n’abaturage, barakubwira bati ‘solution ni ukureka ibicuruzwa biciriritse biva mu bihugu duturanye bikinjira’ […] kugira ngo iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kigabanyuke. Ese hano Leta izabyitwaramo ite?”
Dr Ngirente yasubije ko u Rwanda rutigeze rukumira ibi bicuruzwa, ko ahubwo kuba bitarahagera byatewe n’inzura binyuramo (procedures) kugira ngo bihagere. Ati: “Twafunguye imipaka ni byo, twemera ko habaho urujya n’uruza ariko kugera ko umupaka wari umaze igihe ufunze, ni ukuvuga ngo ukuntu ibicuruzwa bigomba kwinjira, hari ugusaba, muzi ko habaho icyo bita ‘licence d’importation’, ibyo usaba rero iyo ari ibiribwa byanyuze mu ruganda, bisabirwa muri FDA, ibitaranyuze mu ruganda, usaba RICA, wamara gusaba, hari ukuntu inzego zikorana na RRA, bakaguha rwa rupapuro rukwemerera kuzana ibyo bintu.”
Yakomeje asobanura ko kuva iyi mipaka yafungurwa, hari abacuruzi barimo gusaba uruhushya rwo kuzana ibi bicuruzwa, ati: “Wenda icyo mwatugaya ni uko ishobora kuba igenda itwara iminsi ariko turagira ngo tubwire abacuruzi ko gucuruzanya na Uganda biremewe hariko hari procedures zikorwa kugira ngo umucuruzi arangure.”
Umupaka wa Gatuna wari usanzwe unyuraho ibicuruzwa byinshi bituruka mu bihugu byombi wafunguriwe amakamyo abitwara tariki ya 31 Mutarama 2022, ku ya 7 Werurwe hamwe n’indi ibi bihugu bihuriyeho ifungurirwa urujya n’uruza.


