Sena y’u Rwanda yatumije Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo atange ibisobanuro ku byo Guverinoma iteganya gukora mu kongerera abaturage imbaraga n’ubumenyi ku bijyanye no kuboneza urubyaro ndetse no gutuma bose bakoresheje uburyo bugezweho.
Iki cyemezo cya Sena cyafashwe nyuma yuko hakozwe isuzuma na Komisiyo ya ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage ikorera muri Sena, iri sizima rikaba ryari rigamije kurebera hamwe ibikorwa bya Guverinoma irimo mu bijyanye no gushishikariza Abanyarwanda kuboneza urubyaro, iryo suzuma rikaba ryarakozwe muri Gashyantare na Mata 2018.
Senateri Gallican Niyongana uyobora iyi Komisiyo avuga ko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, agomba gusobanura ku igenamigambi rya Guverinoma guverinoma y’u Rwanda mu guhuza ibikorwa no gutera inkunga gahunda zo kuboneza urubyaro.
Agira ati “ Turashaka kwizera ko gahunda zo kuboneza urubyaro ziri mu by’ibanze mu bikorwa byose bya Guverinoma.”
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko mu cyerekezo 2020 cya Guverinoma y’u rwanda, bigaragara teganyijwe ko abaturage biyongeraho 2.2% ku mwaka ndetse n’ikigero cy’uburumbuke kikaba abana batatu bavuye ku bana 4.2 ku mugore.
Senateri Niyongana akomeza avuga ko kugabanya ikigero cy’uburumbuke ku mugore bisaba ko Guverinoma ishora imari mu kwigisha ku buzima bw’imyororokere kandi abaturage bakagerwaho ku bwinshi na serivisi zo kuboneza urubyaro.
Imibare igaragaza ko kuri ubu Abanyarwanda bangana na 19% bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro batazibona naho ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda bukaba buri kuri 2.6% buri mwaka, mu gihe 47% by’Abanyarwanda bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro bakaba bakoresha uburyo bugezweho bwo kwirinda gusama.
Iyi komisiyo ivuga ko yasanze abajyanama b’ubuzima badatanga serivisi zose zo kuboneza urubyaro uko bikwiye ku buryo akenshi abaturage basabwa kujya ku bigo nderabuzima rimwe na rimwe biba biri kure y’aho batuye ndetse ikanagaragaza impungenge zo kuba ingengo y’imari ishyirwa muri serivisi zo kuboneza urubyaro ishingiye ku nkunga z’amahanga kuko usanga hibandwa cyane ku ku kubaka imihanda n’amashuri.
Gahunda yo kuboneza urubyaro yemejwe na Guverinoma mu 2012 yari uko 70% baba bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu 2016. Guverinoma kandi yasezeranyije abaturage ko mu 2020 serivisi zo kuboneza urubyaro zizaba ziri mu midugudu yose uko ari 14 841 hari n’abajyanama b’ubuzima 45 000 bafasha abaturage kuzihabwa.


