Umufaransa Paul Pogba yemeye ko hari umupfumu yigeze kwishyura amafaranga, gusa ahakana ko yari agambiriye kugirira nabi Kylian Mbappé basanzwe bakinana mu kipe y’igihugu nk’uko biheruka gutangazwa na mukuru we.
Mu minsi ishize ni bwo Mathias Pogba usanzwe ari mukuru wa Paul Pogba yatangaje ko afite amakuru akomeye cyane kuri murumuna we, arimo n’agaragaza uburyo yashatse kuroga Kylian Mbappé.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mathias yavuze ko yenda gutangaza amakuru azamenyesha abakinnyi, abafana n’abaterankunga uwo murumuna we ari we.
Ati: “Abantu bazamenya ko nta kigwari, nta mugambanyi yewe nta n’indyarya nka we ku Isi.”
Mathias yavuze ko hari igihe Pogba yamusabye kumushakira umupfumu kugira ngo aroge Mbappé, ngo biba ngombwa ko ashaka umugabo ukomeye mu idini ya Islam wo kumufasha kumuroga.
Ati: “Mbappé wabyumvise? Ntabwo nkurwanya ibyo mvuga ni ku neza yawe, ibyo mvuga byose ni ukuri kandi mfite ibimenyetso. Mu byukuri ntabwo ari byiza kugira indyarya n’umugambanyi hafi yawe.”
Nyuma y’uko ibi birego bigiye hanze, Paul Pogba yatanze ikirego muri Polisi yo mu Bufaransa ko hari abantu bari kumutera ubwoba, bamwaka miliyoni 13 z’ama-Euro. Yavuze ko abari kumwaka ayo mafaranga bari kwitwaza ko hari amabanga bamubikiye.
Urubanza rw’uyu mukinnyi wa Juventus kuri ubu ruri mu biganza by’abacamanza babiri, mu gihe ubushinjacyaha bw’i Paris bwamaze gutangiza iperereza ku iterabwoba avuga ko ari gushyirwaho na bamwe mu bo mu muryango we ndetse n’incuti ze zo mu bwana.
Ku munsi wa kabiri wa ruriya rubanza, Paul Pogba yahakanye ko yaba yarigeze guteza Kylian Mbappé umupfumu kugira ngo avunike nk’uko byatangajwe na mukuru we.
Ikinyamakuru Franceinfo cyavuze ko Pogba cyakora cyo yemeye ko hari umupfumu yishyuye, gusa avuga ko byari mu buryo bwo gutera inkunga umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza aho kuroga Mbappé.
Pogba yavuze ko azi neza ko icyateye mukuru we kuvuga biriya byose ari agatsiko gakomeje kumwotsa igitutu kugira ngo agafashe kubona amafaranga kamwifuzaho.
Muri miliyoni 13 uyu Mufaransa yasabwaga, bivugwa ko yishyuyeho 98,915 mu gihe yasabwaga guhita yishyuraho € miliyoni 3.
Mu minsi ishize ubwo yari mu ibazwa imbere ya Polisi yavuze ko yageragezaga kuba hafi incuti ze zo mu bwana ndetse akanazifasha gukemura ibibazo by’amafaranga zabaga zifite, gusa ibintu biba bibi ubwo yirukanaga imwe muri zo mu rugo rwe i Manchester.
Yavuze ko yahisemo kumwirukana nyuma yo gusanga yarakoresheje abarirwa muri € 198,000 kuri imwe muri Credit Cards ze, ibyabaye intandaro yo kugira ngo we na bagenzi be bakoreshe mukuru we mu rwego rwo kumukuraho amafaranga.


