Ikipe ya Police Fc itsinze ikipe ya Atlabara yo muri Sudan y’ epfo ibitego 3-1 mu mukino ubanza w’ irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya kabiri iwayo, Orange CAF Confederation Cup wabereye kuri stade Regional Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu.
Police FC yatangiye umukino isatira cyane yabonye igitego cya mbere ku munota wa 8 cya Danny Usengimana, bahita binjira mu mukino bituma batangira gukina nta gihunga.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Atlabara nubwo yatsinzwe igitego mu minota ya mbere y’ umukino yakomeje kwihagararaho ishaka kugombora igitego yari yatsinzwe.
Umukinnyi wa Atlabara, Khamis Leon Uso yaje kubona igitego cyo kwishyura, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Police FC igaragaza ko ishaka kubona impamba ihagije izajyana muri Sudan y’ epfo mu cyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura ari nako inyuzamo ikataka bikomeye.
Ku munota wa 48, nyuma y’ iminota itatu gusa igice cya kabiri gitangiye, myugariro w’ ikipe ya Police Fc Fabrice Twagizimana yatsinze igitego cya kabiri byatumye ikipe irushaho kwitwara neza no gukina ituje.
Police FC yakomeje gusatira cyane yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Songa Isaie, iminota 90 yarangiye, ikipe ya Police itsinze Atlabara 3-1.
Ikipe ya Police FC ifite impamba y’ ibitego bibiri irerekeza muri Sudan y’ epfo mu cyumweru gitaha gukina umukino wo kwishyura.
Ikipe ya Police FC niramuka ikuyemo Atlabara izacakirana n’ ikipe izava hagati ya Vita Club Mokanda yo muri DR Congo na Akwa United yo muri Nigeria mu cyiciro gikurikira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


