Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali bibwe ibikoresho byabo bitandukanye, kujya ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera mu karere ka Gasabo kureba ko ibikoresho byabo byaba biri mu byo Polisi imaze iminsi ifashe. Kubisura bizatangira ku wambere birangire kuwa kana taliki ya 19/01/2017. Kubisura bikorwa mu masaya y’akazi bikabera kuri sitasiyo ya Polisi Kimironko.
Mu bindi byafashwe birimo za ipads, ibyuma bifotora, ibyuma by’umuziki n’ibindi.
Yagize ati:” turasaba ababuze ibikoresho byabo kuzana ibyangombwa bigaragaza ko ibyo bikoresho ari ibyabo. Kuza utagaragaza ibyangombwa byemeza ko igikoresho runaka ari icyawe ntitwabyemera, ugomba kwitwaza ibimenyetso”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje asaba abaturage kujya bagura ibikoresho mu nzira zemewe n’amategeko ndetse bakabika inyemezabuguzi n’ibindi bigaragaza ko baguze ibyo bikoresho; ndetse mu gihe bagize ibyago byo kwibwa bagahita babimenyesha Polisi kugira ngo habeho gukurikirana hakiri kare.
CSP Nkuranga yagize ati:” abaturage bakwiye kumenya ko kugura ibikoresho ahantu hatabugenewe cyangwa se hatazwi n’inzego zibishinzwe bigira ingaruka mbi. Muri zo ni ukugura ibikoresho by’ibijurano, ku buryo ubiguze nawe afatwa nk’ umufatanyacyaha; ibi bigashyira ubiguze mu bibazo kuko adashobora kwerekana ko ibikoresho byafashwe ari ibye koko”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


