Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iraburira abahurira ku mbuga z’abakundana (dating apps) ko hari ibyago byinshi byo kwamburirwaho, igasaba abazikoresha gushishoza.
Interpol ivuga ko kuri izi mbuga, bitangira abantu bashaka urukundo (bateretana), mu gihe babiri (umukobwa n’umuhungu, umukobwa ku wundi cyangwa umuhungu ku wundi), batangiye kwizerana, ibikorwa by’ubujura bigatangira.
Aho ngaho, ni ho umwe muri aba bakundana atangira kwereka inshuti ye uburyo ishobora gushoramo amafaranga, ikunguka mu buryo budasanzwe, muri cya cyizere iba yaramugiriye, ntibe yanashishoza, ikabikora nk’uko ibisabwe.
Ni bwo uwasabwe gushora amafaranga ye atangire kumanura (download) za ‘applications’ yashishikarijwe kwifashisha, agafunguramo konte (compte/account), agatangira gushora amafaranga muri bwa bucuruzi bwo kuri interineti.
Uwinjijwe muri iki gikorwa, atangira kwizera ko koko akorera amafaranga menshi nk’uko aba abyerekwa, akibona nk’umuherwe mu gihe gito kiri imbere.
Ashishikarizwa kwerekana amafoto nk’igihamya cy’uko ibyo ari gukora bizana inyungu, izina akoresha, n’ibindi bimwerekeyeho yifashishije afungura ya konte.
Interpol iti: “Umunsi umwe ariko, imirongo yose (contacts) irahagarara, konte zose z’uwinjijwe muri ubu bucuruzi zigafungwa, agasigara afite impungenge z’uko amafaranga ye (yashoye) atazongera kuyabona.”
Ishami rya Interpol rishinzwe gukurikirana ibyaha bijyanye n’ifaranga, rivuga ko rifite amakuru atandukanye yo ku Isi agaragaza ko ubu bushukanyi buriho. Iti: “abakoresha imbuga z’abakundana barasabwa gushishoza …mu gihe batangiye umubano wo kuri interineti.”
Itanga inama zikurikira:
- Shishoza mu gihe ubonye umuntu udasanzwe uzi, cyane iyo agusaba gushora amafaranga.
- Witondere gushora amafaranga kuri interineti, aho bagusezeranya kunguka amafaranga menshi kandi byihuse.
- Tekereza kabiri mbere y’uko wohereza amafaranga yawe.
- Kora ubusesenguzi bwawe, usuzume ‘application ukoresha’, amazina y’imbuga, ‘emails’ n’ibindi.
- Ntutange amakuru yawe y’ibanga.
- Mu gihe wambuwe, bimenyeshe inzego bireba.


