Polisi y’Igihugu yabonye umuvugizi mushya ,Commissioner of Police (CP) Kabera John Bosco ku mwanya asimbuyeho CP Theos Badege wagiye mu butumwa bw’amahoro.
Itangazo riri ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu (RNP) rigaragaza ko CP Kabera izi nshingano z’ubuvugizi azazifatanya no kumenyekanisha ibikorwa byayo n’Ishami ry’itangazamakuru.
Mu yindi mirimo yakoze, CP Kabera yanayoboye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali. Ubu yari ashinzwe ishami ry’ibikoresho (Logistics) muri Polisi.
Kabera John Bosco, abaye umuvugizi wa Polisi y’Igihugu wa 8 kuva Police y’u Rwanda yashingwa mu mwaka wa 2000


