Kuri iki Cyumweru, itariki 26 Gashyantare 2017 Polisi y’Igihugu yerekanye abantu 30 batawe muri yombi bakekwaho kugerageza guha abapolisi ngo babafashe kubona serivisi batemerewe.
Mu bantu bafashwe harimo abashoferi b’imodoka bafatirwaga mu makosa anyuranye yo mu muhanda bagashaka guha ruswa abapolisi bo mu muhanda ngo babarekure, ariko aho kuyakira bagahita babata muri yombi. Mu bafashwe hakaba harimo n’umugore umwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ruswa ihanitse yatanzwe n’umwe muri abo bantu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 mu gihe iya make ari 2000 Frw nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa polisi.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa polisi, yavuze ko ruswa ari imbogamizi ikomeye cyane ku gutanga serivisi no ku iterambere, igipolisi kikaba cyarongereye ingufu mu kurwanya iki cyaha.
Umuvugizi wa polisi yongeyeho ko iki gikorwa cyo gufata abakekwaho ruswa atari ubwa mbere kibaye kandi ko kizakomeza mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo guca burundu ruswa.
Mu mayeri bakoresha ngo harimo: Gucisha amafaranga muri mobile money, gucisha ku bandi bantu bazwi nk’aba komisiyoneri, kuyataga nk’impano, intwererano cyangwa amadeni bahimbye.
Umuntu wese rero wagira amakuru ajyanye na ruswa ngo akaba ashobora kuyatanga kuri numero itishyurwa ya Police: 997, 3511 10.
Ubuyobozi bwa Police bwashimiye aba bapolisi b’inyangamugayo bakomeje kwerekana ibi bikorwa by’ubutwari, by’ubunyangamugayo, ndetse hashyirwaho n’ingamba kugirango iyi myitwarire myiza ikwire mu bapolisi bose, ndetse bushimira abaturage b’inyangamugayo bafasha mu kurwanya ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



