Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko ishakisha umuntu waba yarataye amafaranga tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda uva kuri Kigali Convention Center werekeza i Remera.
Itangazo rya Polisi ryatambutse ku rubuga rwa Twitter rivuga ko kuri iyo tariki, umupolisi wari ku kazi ari we watoraguye aya mafaranga, hagati ya saa tatu n’iminota 30 na saa yine z’ijoro.
Ntabwo Ibiro bya CP John Boco Kabera uvugira uru rwego, byigeze bitangaza umubare w’aya mafaranga, gusa ngo “nyirayo asabwe kujya kuza ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru ku biro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.”
Si ubwa mbere umupolisi w’u Rwanda atoraguye amafaranga yatawe akayarangisha kuko tariki ya 27 Nyakanga 2011, uwitwa Frank Bizimungu wakoraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yatoraguye amadolari y’Amerika 40,000 yari yatawe n’Umwongereza, arayamusubiza.
Mu ijoro rya tariki ya 25 Gashyantare 2012 kandi, undi mupolisi witwa Bisetsa Jerome wakoraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, yatoraguye amayero 2,225 n’amadolari 53 bya Samson Bakure wo muri Ethiopia.
Hari undi witwa Willy Bizimana na we watoye amadolari 19,700, ayasubiza nyirayo.


