Umwaka ushize, agatsiko k’abajura kagizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bateguye umugambi wo kwiba amafaranga bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu bayavana muri banki yo mu gihugu angana n’amadorali y’amerika ibihumbi 700. Aya mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti y’ibigo bya leta bitanu yari muri iyo banki maze akoherezwa ku yindi konti iri mu kindi gihugu.
Abantu babiri barimo umwe wari umukozi muri banki yari kuberamo ubwo bujura barafashwe.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko ibyaha by’ikoranabuhanga bigize 0,36 ku ijana y’ibyaha byakozwe umwaka ushize nk’uko ACP Muligo yabitangaje.
Ibyaha byaje ku isonga bikaba ari ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, ubujura buciye icyuho, ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu; aho bigize byose hamwe 53 ku ijana y’ibyaha byose byakozwe umwaka ushize.
ACP Muligo yakomeje agira ati:” hariho ikigo kirimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma ibijyanye no gushakisha ibimenyetso by’ibyaha bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibindi. Gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni bimwe mu by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yiyemeje bikaba bifasha mu mu gutahura abo banyabyaha”.
ACP Muligo yavuze kandi ko kuba harashyizweho ikigo cyo mu karere cyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse gikorana n’ibindi bigo byo ku rwego rw’isi biri i Lyon mu Bufaransa hamwe n’ikigo cya Polisi mpuzamahanga muri Singapore; bizafasha mu guteza imbere imikorere myiza y’isuzumiro ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga ry’igihugu ndetse bikanafasha mu bufatanye n’imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri shami ryaburijemo iyoherezwa ry’aya mafaranga binyuze mu mabanki mu buryo budasobanutse; ku buryo mu mwaka w’2012 haburijwemo amadorali ibihumbi 210, muri 2014 ni amadorali ibihumbi 160 , mu gihe amabanki 22 yo yakorewe igenzura hagamijwe kuburizamo ibikorwa byavuzwe hejuru.
Hashyizweho kandi abakozi bashinzwe kugenzura no gukumira ko habaho ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga mu buryo bwavuzwe hejuru muri banki 16 yo mu gihugu .
Hifashishijwe itumanaho rya Polisi mpuzamahanga I-24/7, riri mu bihugu byo ku isi 190 , Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 40 zibwe mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge bava mu bihugu bajya ahandi, ndetse n’abakekwaho ubucuruzi bw’abantu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


