Nyuma y’impanuka 2 zabaye ku italiki ya 18 Mata zihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 5, Polisi y’u rwannda yongeye kuburira abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare, aho inavuga ko abakora ayo makosa bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakamburwa n’impushya zabo zo gutwara ibyo binyabiziga.
Ni nyuma y’uko impanuka imwe yabereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, yahitanye ubuzima bw’abantu bane barimo n’umushoferi wari uyitwaye, ubwo ikamyo yari atwaye yaburaga feri maze ikagonga abana batatu bavaga ku ishuri.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda avuga ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abashoferi bityo akihanangiriza abica amategeko agenga umuhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
CIP Kabanda agira ati:” Twabwiye kenshi abakoresha umuhanda, cyane abatwara imodoka n’abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo, kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye , kwihuta bageze mu makorosi, kwirinda umuvuduko ukabije n’uburangare bundi.”
Yakomeje avuga ko biri mu nyungu z’utwaye ikinyabiziga kuba yakubahiriza ibisabwa kuko uretse abo batwaye, nabo baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ibinyabiziga byabo; bityo utwaye akaba agomba kujya ashyira ubuzima imbere.”
Polisi yanaboneyeho kugira inama kandi ba nyir’ibinyabiziga kujya bitwararika ubuziranenge bwabyo no kujya bakoresha igenzura mu gihe kiba kigenwe kugira ngo birinde impanuka bishobora guteza.
Iteka rya Perezida no.85/01 ryo kuwa 02 Nzeli 2002, rivuga ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo, rivuga ko imodoka itujuje ubuziranenge busabwa, idahabwa icyangombwa kiyemerera kugenda mu mu muhanda; uyikoresha idafite icyo cyangombwa acibwa ihazabu y’amafaranda 25,000.”
Iriya kamyo ifite icyapa kiyiranga RAD 731J ni iy’ikigo cy’ubwubatsi, niyo yagonze inzu yari yegereye umuhanda mu murenge wa Nduba nyuma yo kugonga abana batatu, ariko nta muntu yasanze muri iyo nzu.
CIP Kabanda yasabye abakoresha umuhanda kwitonda, bakubahiriza amategeko y’umuhanda kuko impanuka zishobora kwirindwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye abashoferi bafite ibinyabiziga bitwara abagenzi ko mu modoka zabo hashyirwamo utugabanyamuvuduko dutuma imodoka itarenza umuvuduko wa kilometero 60 mu isaha.
Kuri uwo munsi nanone, indi mpanuka yabereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi; aho imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ifite icyapa kiyiranga RAD 792 B yagonze uwitwa Ganishyaka Aloys ahita yitaba Imana. Polisi ikaba yaravuze ko byatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagize ati “gutwara ikinyabiziga bisaba ubwitonzi no gushishoza, kuko iyo bitagenze gutyo bishyira ubuzima bw’umushoferi ndetse n’abo atwaye mu kaga.”
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira izo mpanuka harimo gushyira abapolisi hirya no hino mu mihanda bashinzwe kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa , ariko kandi hari abashoferi bamwe bakomeje kubirengaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
impanuka nyinshi zishobora kwirindwa kuko akenshi ziterwa no kugenda nabi mu muhanda ndetse n’uburangare, hakaniyongeraho no gutwara ibinyabiziga bitameze neza bitanakorewe isuzumwa ry’imiterere yabyo, abanyamaguru nabo bateza impanuka mu gihe bambuka umuhanda uko biboneye batashishoje n’ibindi.
Bwiza.com


