Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) n’umushoferi wa Uganda Revenue Authority bafatiwe ahitwa Bondo, mu ntara ya Siaya .
Aba bombi bafungiye muri kasho ya polisi ya Usenge nyuma yo gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza 2022 ahagana saa moya n’igice.
Polisi yavuze ko aba bombi bafashwe n’abapolisi bashinzwe kurinda inkombe za Port Victoria bayobowe na Chief Inspector Edwin Were igihe bari ku irondo mu kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Kenya.
Ibi byaje bikurikira amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko bo Bagande bombi bahohotera abarobyi bo muri Kenya.
Raporo ya polisi yabonywe n’ikinyamakuru The Star igira iti “Bahohoteraga abarobyi bo muri Kenya (umwe) bo mu gace ka Honge Beach (amazi ya Kenya) kandi bafashe abarobyi umunani ndetse n’ubwato bubiri bwa moteri. Abashinzwe umutekano ku nkombe bashoboye kwirukana irindi tsinda ry’Abagande maze batabara abarobyi umunani bo muri Kenya.”
Raporo kandi iragira iti: “Bashoboye kandi umusirikare wa UPDF ari we Sgt. Biryomomaisho Adonia ufite imyaka 40 na Kulobone Jamal, umushoferi w’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro muri Uganda ufite imyaka 28.”
Polisi yavuze ko yabafatanye imbunda ya AK47 irimo amasasu 29.
Bombi bashyikirijwe sitasiyo ya polisi ya Usenge, aho bakurikiranyweho ibyaha byo kuba muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko bitwaje imbunda, n’ubujura bwitwaje intwaro ku bwato.
Polisi yavuze ko aba bombi bategereje kujyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Port Victoria kugira ngo abapolisi bakomeze iperereza.


