Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Okot Ochola yatangaje ko igitaramo cya depite Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine kidashobora kuba mbere ya 2019.
Ibaruwa y’umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, AIGP Asuman Mugenyi yandikiye abateguye igitaramo cya Bobi Wine, mu izina na IGP Ochola uyu muyobozi avuga ko Igitaramo cya Bobi Wine cyasubitswe uko aho cyari kubera kuri sitade ya Namboole hazabera ibindi bikorwa sitade kugeza mu mwaka wa 2019.
Yagize ati” Abashinzwe gucunga sitade ya Namboole batweretse urutonde rw’ibikorwa bazakira kuva muri Nzeri 2018 kugeza muri Mutarama 2019, nta gitararamo cya ‘Kyalenga’ twabonyemo”
IGP Ochola agira inama abo ku ruhande rwa Bobi Wine agira ati” Muragirwa inama yo guhagarika ibijyanye n’igitaramo cyo kuwa 20 Ukwakira 2018 kuko mutigeze muvugana n’ubuyobozi bushinzwe gucunga sitade”
N’ubwo polisi ivuga gutya, Bobi Wine mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga kuwa Kabiri w’iki cyumweru yavuze ko inzego za polisi zamusiragije kuva muri Nzeri zigamije kumwima uruhushya rwo gukora igitaramo cye.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Bobi Wine yongeyeho ko yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bushinzwe gucunga sitade kandi ko yishyuye n’amafaranga yibanze.


