Mu gihe Kizza Besigye ategereje umunsi azarahiriraho ko ugera, bamwe mu bayobozi b’ishyaka rye batawe muri yombi na Polisi ubwo bari mu myiteguro ibanziriza kurahira nka Perezida wa Uganda nk’uko aherutse kubitangaza.
Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 09 Gicurasi 2016, aho polisi yo mu gace ka Najjanankumbi, kabarizwamo ibiro by’ishyaka rya FDC, ita muri yombi bamwe mu bitabiriye imyiteguro y’irahira rya Besigye riteganijwe taliki ya 12 uku kwezi nk’uko yabyemeje.
Nk’uko iyi myiteguro byari biteganyijwe ko izamara icyumweru, yari yitabiriwe n’abanyamakuru ngo basobanurirwe uko imyiteguro ihagaze.
Abo banyamakuru basohowe igitaraganya, ariko mbere yaho, Komanda wa Polisi muri ako gace, Andrew Kaggwa, yababwiye ko ibiro byose bya FDC byamaze kujya mu maboko ya Polisi.
Mu bayobozi batawe muri yombi nk’uko Chimpreports ikomeza ivuga, harimo umunyamabanga mukuru wa FDC, Harold Kaija, ari nawe wari wateguye ibiteganyijwe gukorerwa muri iyo myiteguro n’abanyamakuru.
Bimwe mu byo yatangaje muri iyo nama mbere yo gutabwa muri yombi, yavuze ko ishyaka rya FDC ryiteguye gushyigikira umuyobozi waryo, Kizza Besigye, uzarahirira rimwe na Perezida Museveni.
Ibyo bibaye nyuma y’uko guverinoma iherutse guhishura ko yanatumiye mu muhango wo kurahira kwa Museveni, abakandida barindwi bari bahanganye mu matora yo muri Gashyantare barimo na Kiiza Besigye.
Ibi ariko Umunyamabanga Mukuru wa FDC, Harold Kaija ntiyabyishimiye na gato, maze agira ati:” ni gute umuntu yakwibira ihene maze nyuma akagusaba kuza kuyimubagira? ibyo birori byakwitabirwa n’ibigoryi gusa”
Yongeyeho ko nabo bagiye kubatumira bakazitabira umuhango w’irahira rya perezida wabo, Dr Kiiza Besigye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com



