Polisi yatanze ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabereye i Busogo

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yifuje gutanga ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabaye muri iki gitondo cya tariki 05 Gicurasi mu ma saa moya n’igice mu Murenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi y’Igihugu, Umuvugizi wayo, ACP Celestin Twahirwa avuga ko Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize, wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo yarashe akica Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo wari umuyobozi y’iyo sitasiyo.

CSP-Celestin-Twahirwa

AIP Kabandize amaze kwica umuyobozi we, ngo yinjiye mu nzu ya sitasiyo maze yikingiranamo kandi akomeza kurasa ari nabwo yakomerekeje Sergeant (Sgt) Bigirabagabo Gilbert.

Umuvugizi wa polisi yongeyeho ko muri uko kurasa kwe, abandi bapolisi batabaye maze mu gihe yarasaga nawe baramurasa ahasiga ubuzima.

Mu gihe icyateye uku kurasana kitaramenyekana, itangazo rya polisi risoza rivuga ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho itsinda ry’abapolisi rikora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *