Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi baheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya abakobwa babiri baho.

Mu ijoro ry’itariki ya 30 Nzeri 2020, ni bwo abantu batahise bameyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa babasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje.

Abakobwa basambanyijwe umwe afite imyaka 17 na mukuru we w’imyaka 20 y’amavuko, bakaba batuye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge ho mu murenge wa Byumba.

Amakuru avuga ko inzu bariya bana b’abakobwa bari barayemo bari bibagiwe kuyifunga.

Nyuma y’igihe kigera ku cyumweru bariya bakobwa basambanyijwe, Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yemeje ko yafashe ababasambanyije.

Polisi yagize iti: “Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba.”

Polisi yavuze ko “Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe (RIB).”

Ubwo bariya bakobwaga basambanywaga, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.

Agace ka Gacurabwenge kari rwagati mu mujyi wa Byumba bariya bakobwa basambanyirijwemo, kari mu dukunze kurangwamo umutekano muke, dore ko kanakunze kurangwamo ibisambo bitega abantu nijoro bikabambura ibyabo.

Abakobwa bakimara gusambanywa bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba, kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    Abo bajyizi banabi bahanye kuko bahohoteye abo bakobwa bundix byarenze bijyerayo irondo rihe nirondo rihanwe

  2. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    Abo bajyizi banabi bahanye kuko bahohoteye abo bakobwa bundix byarenze bijyerayo irondo rihe nirondo rihanwe

  3. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    kuki se bibagiwe gukinga?

  4. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    kuki se bibagiwe gukinga?

  5. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    kuki se bibagiwe gukinga?

  6. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    kuki se bibagiwe gukinga?

  7. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    wowese uvuga ngo kuki bibagiwe gukinga, iwawe icyumba uraramo buri munsi iyo ugiye kuryama uzi neza ko urugi rwo kuri salo ndetse nurwo mugikari bifunze urwicyumba urarukinga ugashyiramo ingufuri cg kale?
    nta kosa bakoze ryo kudakinga icyumba bararamo dore ko ntanicyo bikekaga

  8. Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
    wowese uvuga ngo kuki bibagiwe gukinga, iwawe icyumba uraramo buri munsi iyo ugiye kuryama uzi neza ko urugi rwo kuri salo ndetse nurwo mugikari bifunze urwicyumba urarukinga ugashyiramo ingufuri cg kale?
    nta kosa bakoze ryo kudakinga icyumba bararamo dore ko ntanicyo bikekaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *