Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakoresha kuri terefoni zabo application zibafasha gutahura aho yashyize Camera zayo zo ku muhanda zicunga umuvuduko, ishimangira ko bitemewe.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira Camera ku mihanda itandukanye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’umuvuduko mwinshi.

Magingo aya nko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo izirenga 20.

Bene ziriya Camera zitanga amakuru kuri Polisi mu gihe hari ikinyabiziga kizinyuze imbere cyarengeje umuvuduko wagenwe, hanyuma nyiracyo agahabwa ubutumwa bumusaba kwishyura amande yagenwe.

Muri Kanama 2019 Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yaciwe amande ya Frw 50,000 nyuma yo gufatwa na Camera yarengeje umuvuduko ubwo yerekezaga mu karere ka Nyagatare.

Cyakora cyo n’ubwo ziriya Camera zaje gukemura ikibazo cy’abica amategeko y’umuhanda nkana, hari abinubira kuba zikunze kuba ziri ahantu hihishe ku buryo bisanga zabafashe batabizi.

Mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa, hari abahitamo gushyira ku materefoni yabo application zirimo nk’iyitwa ‘Waze’ n’iyitwa ‘Radarbot’ zikababwira aho Camera ziri.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera aheruka kugirana na Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko gukoresha ziriya application bitemewe. Ni nyuma y’uko yari amaze gusabwa kugira icyo avuga kuri ziriya Camera no kubazwa icyo zaje gukemura.

Yagize ati: “Haracyari kare ariko reka tunabivuge. Tubona abantu basa n’aho babivuga [gutunga agatoki k’aho Camera ziri] ndetse abandi batangiye kujya bashaka gukora ibintu bitemewe. Hari bamwe twabonye bakoresha application yitwa Radarbot.”

CP Kabera yasobanuye ko Radarbot ari application ushobora kugira ukayishyira kuri terefoni yawe, noneho aho umuntu ageze hari Camera akaba ashobora gushyiramo coordinates (amerekezo) z’aho Camera iri ikahakwereka.

Yunzemo ati: “Biriya [gukoresha ziriya application] ntabwo byemewe, ku babikora biriya ntabwo byemewe. Ngira ngo barabizi, n’iyo uri kubikora irakubwira ngo ‘ariko ibi birabujijwe gushakisha camera zishinzwe umutekano.'”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko abatwara ibinyabiziga bakwiye gusubiramo ibyo bize mu mategeko y’umuhanda no mu bukangurambaga bahabwa, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Asa n’uburira abatwara ibinyabiziga, yavuze ko abinubira Camera babitangiye kare, kuko “umunsi azagera Kagitumba akayibona cyangwa akagera Rusumo akayibona cyangwa akagera Rusizi akayibona, urumva ni gahunda ndende rero, ahubwo abantu nibitegure basubiremo ibyo bize.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    Haahhaha,murasetsa koko .nonese murashaka y’uko bijyenda gute erega byose dukorana buhanga.nko ntabwo byemewe ???????????? na bado

  2. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    Haahhaha,murasetsa koko .nonese murashaka y’uko bijyenda gute erega byose dukorana buhanga.nko ntabwo byemewe ???????????? na bado

  3. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    Haahhaha,murasetsa koko .nonese murashaka y’uko bijyenda gute erega byose dukorana buhanga.nko ntabwo byemewe ???????????? na bado

    1. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
      Hahahh.. ibi bintu birasekeje ariko no ku rundi ruhande bisa n’ibibabaje! None se ikigambiriwe mu by’ukuli ni iki?? Nkeka ko ari ugukumira impanuka hirindwa umuvuduko non? None se ubwo murumva izo applications zidakenewe?? Cyane ko izo camera zigendanye n’umuvuduko ntarengwa! Kereka ahubwo mweruye mukavuga ko igikenewe ari amafranga y’amande.. ibindi byose ni speculations zitampaye agaciro!!! Applications mfite muri phone yanjye se ireba ho iki police??
      Mwerure ikigenderewe mureke kwinyuza hirya no hino

    2. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
      Hahahh.. ibi bintu birasekeje ariko no ku rundi ruhande bisa n’ibibabaje! None se ikigambiriwe mu by’ukuli ni iki?? Nkeka ko ari ugukumira impanuka hirindwa umuvuduko non? None se ubwo murumva izo applications zidakenewe?? Cyane ko izo camera zigendanye n’umuvuduko ntarengwa! Kereka ahubwo mweruye mukavuga ko igikenewe ari amafranga y’amande.. ibindi byose ni speculations zitampaye agaciro!!! Applications mfite muri phone yanjye se ireba ho iki police??
      Mwerure ikigenderewe mureke kwinyuza hirya no hino

  4. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    Haahhaha,murasetsa koko .nonese murashaka y’uko bijyenda gute erega byose dukorana buhanga.nko ntabwo byemewe ???????????? na bado

  5. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    ???????????????????? Ariko Plice yo mu muhanda irasetsa koko!!! Ngo izo applications ntabwo zemewe???? Ko telephone y’umuntu ari personnel se bazabuza umuntu gutunga application ashaka?? Aka ni agatangaza!! Ahubwo barakoze kuzamamaza n’abatari bazizi babyumviye ho murakoze cyane!!! Shyuuuuu!????

  6. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    ???????????????????? Ariko Plice yo mu muhanda irasetsa koko!!! Ngo izo applications ntabwo zemewe???? Ko telephone y’umuntu ari personnel se bazabuza umuntu gutunga application ashaka?? Aka ni agatangaza!! Ahubwo barakoze kuzamamaza n’abatari bazizi babyumviye ho murakoze cyane!!! Shyuuuuu!????

  7. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    polisi yacu iranshimisha ikarenza igipimo,ngo ntibyemewe?nibahame hamwe xihombe kuko uriya mushinga wiganywe ubugome buhambaye,nugushaka kudukenesha no kutubuza uburyo!
    technology yaragakemuye,babonye bafunze umurabyo bibwira ko bakuyeho signal hahhhhh,ngaho nibareke agakino tugafatemo turebe,umuvuduko icyawo cyarakemutse

  8. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    polisi yacu iranshimisha ikarenza igipimo,ngo ntibyemewe?nibahame hamwe xihombe kuko uriya mushinga wiganywe ubugome buhambaye,nugushaka kudukenesha no kutubuza uburyo!
    technology yaragakemuye,babonye bafunze umurabyo bibwira ko bakuyeho signal hahhhhh,ngaho nibareke agakino tugafatemo turebe,umuvuduko icyawo cyarakemutse

  9. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    ibi rero byaba bisobanuye ko ziriya camera zigamije guca abantu amafaranga atari ukubarinda umuvuduko byaba rero ari ubucuruzi bwa police,ahubwo iriya application ni nziza cyane police ikwiye kuyishyigikira

  10. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    ibi rero byaba bisobanuye ko ziriya camera zigamije guca abantu amafaranga atari ukubarinda umuvuduko byaba rero ari ubucuruzi bwa police,ahubwo iriya application ni nziza cyane police ikwiye kuyishyigikira

  11. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    Ikigamijwe Niki se? Sukugabanya umuduko ? None problem irihe? Byaba bivuze ko ishaka guhana idashaka gukumira inyaha.

  12. Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
    Ikigamijwe Niki se? Sukugabanya umuduko ? None problem irihe? Byaba bivuze ko ishaka guhana idashaka gukumira inyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *