Politiki y’amakoperative yashyizweho mu mwaka wa 2006, igaragaza ko imaze igihe kandi hakaba hari ibikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe mu rwego rwo kunoza imikorere y’amakoperative mu Rwanda nk’uko byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo kuri politiki n’itegeko by’amakoperative.
Ni inama yateraniye ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba i Karongi, mu mpera z’ukwezi gushize yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana Habiyaremye Pierre Célestin yari igamije gukusanya ibitekerezo by’abayobozi b’amakoperative mu Ntara ku ngingo zagenderwaho mu gutegura imbanzirizamushinga za politiki n’itegeko bishya bigenga amakoperative mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere za SACCO’s mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA), Madamu Mukakarangwa Francisca yavuze ko politiki y’amakoperative yashyizweho mu mwaka wa 2006, igaragaza ko imaze igihe kandi hakaba hari ibikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe mu rwego rwo kunoza imikorere y’amakoperative mu Rwanda.Yasabye abitabiriye inama gutanga ibitekerezo byabo, ibi bikazashingirwaho muri iyo politiki nshya.
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye bizatuma itegeko na politiki by’amakoperative birushaho kunozwa. Zimwe mu ngingo zibanzweho zijyanye n’uko abayobozi b’amakoperative bagomba kugira ubumenyi buhagije mukuyayobora kandi mbere yo gutangira buri koperative ikagira umucungamari ubishoboye.
Hasabwe ko amategeko amwe abagenga atavuguruzanya ahubwo akuzuzanya, hatangwa urugero rw’imbogamizi bagira ku mategeko ya RCA na RURA. Abayobozi b’amakoperative kandi bifuje ko haba gahunda y’ubufatanye hagati ya RCA n’inzego z’ibanze mu micungire y’amakoperative. Mu rwego rwo kuyaha ingufu, hifujwe ko amakoperative akora ibikorwa bimwe mu Kagari cyangwa Umudugudu yajya ahurizwa mu ikoperative imwe. Abayobozi b’amakoperative basaba kugira uruhare mu itegurwa ry’imihigo y’Akarere cyane cyane ijyanye na za koperative. Abanyamuryango nabo ngo bakwiriye kumenya uburenganzira bwabo kuri koperative bashinze binyuze mu mahugurwa ahoraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, yashimiye RCA ku gikorwa yateguye cyo gukusanya ibitekerezo by’amakoperative, ashimangira ko gahunda ya Leta ari uko abaturage bishyira hamwe bakiteza imbere, agararaza ko izi politiki n’itegeko bigenga amakoperative nibishyirwaho bizatuma ibibazo bikunze kugaragaramo bigabanuka. Bwana Habiyaremye Pierre Célestin yasabye abahagarariye amakoperative kugendera ku muvuduko w’Igihugu mu guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Uyu muyobozi yasabye amakoperative gushishikariza banyamuryango babo kwitabita gahunda zitandukanye za Leta, akomoza kuri zimwe muri izo nk’isuku, Ubwisungane mu kwivuza(MUSA)..Aho yagize ati:”ntabwo byakumvikana hari umunyamuryango wanyu udafite MUSA, urwanye amavunja, bwaki, udafite umusarani kandi intego yanyu ari ukugira imibereho myiza.” Yabijeje ubufatanye bw’Intara y’Iburengerazuba mu bikorwa byabo.
Src:Westernprovince
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


