Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Portugal bitarangaza ko abantu bagera kuri 12 bapfuye bagwiriwe n’igiti mu gihe bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukur w’ijyanwa mu ijuru kwa Bikira Maria (Asomusiyo).

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki giti cyaguye kandi, ngo ni kimwe mu biti byakururaga abakerarugendo benshi mu birwa bya Madeira biri muri kiriya gihugu aho uru rusengero rwubatse, bikaba bivugwa ko byatewe no kuba cyari kiremerewe byongeye kikaba cyari gishaje.

Uyu munsi mukuru wiswe Nossa Senhora Nossa Senhora do Monte festival wahise uba nk’usubitwe kuko inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi na polisi zahise ziza gutabara dore ko hari n’abajyanwe mu bitaro.

Abayobozi b’inzego za leta muri kariya gace batangaje ko bari babaje gutanga itangazo ko icyo giti cyatemwa ariko ababishinzwe bagakata amashami macye bakarekera aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa yahise akorera urugendo ahabereye ibyo bibazo ndetse anagenera ubutumwa abagize ingorane bose.
Yagize ati’’Ndihanganisha ababuze ababo kandi mbasaba no kudacika intege ahubwo bakomeze betere imbere.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


