Mu gihe shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza isigaje iminsi micye ngo irangire, kuri uyu wa mbere hateganyijwe imikino igera ku 10, undi mukino usoza irushanwa ukazakinwa kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe mu bindi bihugu hari kwizihizwa umunsi w’ikiruhuko, bitandukanye cyane no mu gihugu cy’u Bwongereza aho kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2016 ku isaha ya saa munani n’igice habaye umukino wahuje ikipe ya Watdord na Crystal Palace indi mikino ikaba ukomeza ku yandi masaha y’umunsi.
Uyu munsi ufatwa nk’udasanzwe mu gihugu cy’u Bwongereza utegerejwe cyane n’abatari bacye kuko ari umunsi uri bukinweho imikino myinshi ukaba ari n’umunsi wa nyuma w’icyiciro cya mbere ukaba n’umunsi wa 18 wa shampiyona ya Premier League.
Uretse iyi mikino iteganyijwe kuri uyu wa mbere, ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 27 Ukuboza hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Stoke City na Liverpool mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa ku wa gatatu w’iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe ya Chelsea ikomeje kuyobo irushanwa n’amanota 43, Liverpool igakurikiraho n’amanota 37, Manchester City ku mwanya wa gatatu n’amanota 36, Arsenal ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 34, Tottenham Hotspurs ku mwanya wa 5 n’amanota 33, naho Man U. ikaza ku mwanya wa 6 n’amanota 30 gusa.
Dore uko imikino iri kugenda kuri uyu munsi wa 18 wa Shampiyona

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


