Umufaransa Prof Vincent Duclert wayoboye itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa bacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu Rwanda aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse, IBUKA.
Prof Duclert yaje aherekejwe n’itsinda rigizwe na bamwe mu bagize komisiyo ye baboneyeho gushyikiriza IBUKA kopi ya raporo Duclert yanzuye ko u Bufaransa bwagize uruhare ruremereye kandi rw’agahomamunwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi nyuma y’uko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa ari bo babanje gushyikirizwa iyi raporo ndetse yakiriwe neza na guverinoma z’ibihugu byombi.

Nyuma yo gusohoka kw’iyi raporo yagiye ahagaragara muri Werurwe, muri Gicurasi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakoreye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda nawe yemera uruhare rw’igihugu cye mu byabaye mu Rwanda ndetse arusabira imbabazi mu buryo butaziguye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


