Prof. Gahutu Jean Bosco wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza y’u Rwanda yemeje ko Prof. Jean Bosco Gahutu wari umwarimu muri Koleji yayo y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima, CMHS, yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yamenyekanye ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere Tariki ya 07 Nzeri nyuma yo kugwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, aho yari arwariye.

Kaminuza y’u Rwanda yabitse Nyakwigendera ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Yagize iti: “Tubabajwe no kubika urupfu rw’inshuti yacu Prof J.B Gahutu witabye Imana uyu munsi. Tuzahora twishimira ubumuntu bwe, umuhate udasanzwe n’uruhare rwe mu guteza imbere ubushakashatsi. Turihanganisha umuryango we muri iki gihe cy’akababaro. Uruhukire mu mahoro Prof. [Gahutu].”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, na we abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yababajwe n’urupfu rwabProf. Gahutu, yihanganisha umuryango we.

Ati: “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu, umushakashatsi witanga kandi w’umunyamurava cyane muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima, CMHS muri Kaminuza y’u Rwanda. Aruhukire mu mahoro.’’

Prof. Jean Bosco Gahutu witabye Imana afite imyaka 59 y’amavuko, yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi hagati ya 1990-1993.

Yigishaga imenyamuntu (Psychology) mu Ishuri ry’ibijyanye n’Ubuvuzi na Farumasi muri CMHS.

Mu Ugushyingo 2016, Prof. Jean Bosco Gahutu ari muri batatu bashyikirijwe imidali n’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi, The Worl Academy of Sciences, TWAS, abikesha ubushakashatsi yakoze ku mirire.

Uyu mudali wa ‘TWAS Medal Lectures’ Prof Gahutu yasangiye na Prof Daan Frenkel wo mu Bwongereza, na Dr. Samira Omar Asem wo muri Kuwait, watangiye gutangwa mu 1996, hashimirwa abafite ibyo bagezeho mu bushakashatsi, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *