Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboraga urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA), afungurwa by’agateganyo, akazaburanira mu rwisumbuye ataha iwe.
Yatawe muri yombi tariki ya 14 Nzeri 2023, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo w’igihugu, gukoresha igitinyiro no gutonesha.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yasobanuye ko itabwa muri yombi rya Prof. Harelimana ryatewe n’uko atitabiriye ubutumire bwa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, kuko ngo byaketswe ko yaba ashaka gutoroka.
Dr Murangira tariki ya 15 Nzeri yagize ati: “Kuba PAC imuhamagaza mu buryo bwemewe n’amategeko, hanyuma ntiyitabe, ibyo byateye ubugenzacyaha kugira impungenge ko ashobora kuba agiye no gutoroka, dore ko ibyaha akekwaho ari n’ibyaha by’ubugome.”
Tariki ya 28 Nzeri 2023, Prof. Harelimana wari ufungiwe muri sitasiyo ya RIB ya Remera yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Yahakanye ibyaha byose aregwa, asaba gufungurwa by’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 rwategetse ko we, Hakizimana Claver ushinzwe amasoko muri RCA na Gahongayire Lilian ushinzwe ububiko bw’ibikoresho muri uru rwego bafungurwa by’agateganyo, bakazaburana badafunzwe.
Ibyaha byatumye bakurikiranwa byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu yo mu mwaka ushize. Ibyinshi bifitanye isano n’itangwa ry’amasoko mu buryo butemewe n’amategeko, kandi abakozi barimo Hakizimana bemeye ko “aya makosa” yabaye, banasabira imbabazi imbere ya PAC tariki ya 13 Nzeri.


