Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe)

Sangiza iyi nkuru

Prof. Silas Lwakabamba wabaye Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’Ibikorwa Remezo biravugwa ko yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo(UNIK/INATEK) kubera impamvu ze bwite, ayandi makuru avuga ko yatakarijwe icyizere n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza nyuma yo kuyisezeranya impinduka ariko ntabigereho bikubitiyeho n’akayabo yahembwaga, icyenewabo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko byose yemeza ko ari ibinyoma.

Amakuru y’isezera rye yasabagiye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017.
Umusaruro utajyanye n’akayabo yahembwaga, itonesha mu mishahara n’amacakubiri
Prof Lwakabamba yatangiye kuyobora iyi kaminuza tariki ya 1Ukwakira 2015. Icyo gihe ngo yasezeranyije impinduka zitandukanye, UNIK imwemerera umushahara w’amadolari 5000 ku kwezi, ni ukuvuga asaga miliyoni 4 n’ibihumbi 250 ku kwezi.
Ibi byemezwa n’umwe mu bakurikiranye iki kibazo waganiriye na Bwiza.com,utashatse ko amazina ye atangazwa.
Kuva Lwakabamba yagera muri iri shuri ngo yahembwaga uwo mushahara kandi yishyurirwa ku kwezi ibihumbi 600 by’inzu yabagamo.
Ati “ Ibi byose yabikorewe yizeza ko agiye kuzana amafaranga menshi ndetse agakora ibitangaza ariko imyaka 2 irangiye nta na kimwe kiragaragara akoze.”
Uretse ayo mafaranga yahembwaga ngo yazanye muri iryo shuri umunya-Tanzania wahembwaga 4000 by’amadolari ku kwezi ni ukuvuga asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 400, kandi agakorerwa ibintu bitandukanye, birimo gukodesherezwa inzu n’ibindi, agakora nk’umujyanama wa Lwakabamba
Mu masezerano y’akazi bagiranye[kaminuza n’umunya-Tanzania] ngo handitsemo ko yagombaga guhembwa mu mafaranga yinjije. Gusa ngo ntibyubahirijwe kuko Lwakabamba yatangiye kumuhemba atarinjiza n’ifaranga na rimwe muri iri shuri.
Lwakabamba n’uwo Munyatanzania bashatse kwegukana iyi kaminuza mu ibanga
Ibyo ngo byakozwe batangira kuyishakira rwihishwa ibyangobwa byo kuyigira sosiyete (Company) ngo yegukanwe n’abo bantu batatu. Abo ni we [Lwakabamba], uwo mugore ukomoka muri Tanzania hamwe n’umushoramari w’Umunya-Korea.
Ibyo iyi kaminuza yarabimenye biba ngombwa ko babimenyesha inzego zibishinzwe zahise zibihagarika ndetse baranwihaniza.
Bivugwa ko iyi ariyo ntandaro yo guhagarikwa kwe ku buyobozi bw’iyi kaminuza.
Bamwe mu bayobozi b’iyi kaminuza kandi barimo n’umunya-Tanzania bavugwagaho guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo ngo byagaragazwaga n’inama zakoreshwaga rwihisha n’uwo mugore bagakora lisiti y’abatutsi n’abahutu bakora muri iki kigo.
Ibi ngo bifitiwe ibimenyetso simusiga kuko byagaragaye ndetse n’ayo malisiti akagaragazwa. Ibyo ngo byagaragarijwe Lwakabamba ariko ntiyagira icyo abikoraho. Avuga ko ari amakimbirane y’abantu ku giti cyabo cyangwa arwanywa n’umwe mu bayobozi bari bamwungirije.
Ibi bibazo byakomeje ubwo hafatwaga abo mu bwoko bumwe mu bwakorewe lisiti ngo bagiye bazamurirwa umushahara, bagirwa abayobozi ku rwego rwo hejuru (Directors), ku buryo uwahembwaga amafaranga make yaheraga ku bihumbi 750 ku kwezi.
Byatumye abandi bakozi babona ko basa n’abateshejwe agaciro, kuko wasangaga umwarimu ahembwa ibihumbi 500, mu gihe ushinzwe abakozi n’ushinzwe imari wasangaga buri wese ageza mu bihumbi 800. Ibi bamwe bavuga ko aya mafaranga ari akayabo kadakunze gutangwa muri za kaminuza mu Rwanda.
Iyi kaminuza kandi yirukanye abakozi bagera ku 8, bageragezaga kwerekana ibitagenda. Abo nabo bari kuri lisiti y’abagize ikindi gice cy’ubwoko cyari kuri lisiti yakozwe.
Izi ni zimwe mu ngingo zikomeye zatumye atakarizwa icyizere , asabwa kwegura.
Muri iyi kaminuza havuzwe ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragajwe mu ruhame mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Kibungo iyi kaminuza iherereyemo. Icyo gihe Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka, akaba n’umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza yavuze iyi ingengabitekerezo igaragara muri iki kigo, ndetse atangaho umugabo umwe mu bayobozi wari uhari.
Lwakabamba yatangarije Bwiza.com ko ibimuvugwaho ari ibinyoma
Asubiza ubutumwa bugufi Bwiza.com yamwoherereje kuri telefoni ye igendanwa ku bimuvugwaho, Prof. Lwakabamba yavuze ko nta kuri, kuri mu bimuvugwaho. Yagize ati ” Ibyo byose nta kuri kurimo ni ibinyoma. Nta kuri namba kuri muri ibyo byose.”
Ubu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereba bugira buti ” All those are totally untrue. There is no truth in it at all.”
Ni nyuma y’ibibazo yari abajijwe ku bijyanye n’itonesha rishingiye ku moko, gushaka kwigarurira iri shuri afatanyije n’abandi n’ingengabitekerezo ya jenoside bivugwa muri iki kibazo.
Lwakabamba yatangaje ko yasezeye ku mpamvu ze bwite
Mu rukerera rw’uyu munsi Lwakabamba yatangarije umunyamakuru wa Radio Flash ko arambiwe gukora nta musaruro, mu myaka ibiri amaze ayobora iyi kaminuza. Yavuze ko yahawe akazi ngo iri shuri ritere imbere, ritange uburezi bufite ireme, ariko ngo akananizwa n’ubuyobozi bwaryo.
Muri iyo myaka ibiri ngo yagiye ashyiraho ingamba zirimo gushaka uko iki kigo cyabona abanyeshuri n’ibindi; gusa ngo ubuyobozi bukuru ntibubyemeze cyangwa ngo bubihakane.
Yahakanye kandi ko ubwegure bwe budafitanye isano n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yigeze kuvugwa muri icyo kigo. Lwakabamba yatangaje ko inzego zitandukanye zagikurikiranye zigasanga kidafite ishingiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Prof. Lwakabamba ni Umunyarwanda utarayoboye Unik gusa, kuko mbere yayoboye ishuri ryigishaga iby’ikoranabuhanga n’icungamutungo(KIST)rigishingwa. Icyo giye yahembwaga nk’inzobere y’umunyamahanga ikora mu Rwanda. Nyuma yaho ayobora iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma yaho yabaye Minisitiri w’Ibikorwa remezo n’uw’uburezi.
Asezeye ku buyobozi bw’iyi kaminuza ku munsi wabereyeho umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 8 zahawe abasaga 900, wabaye ejo hashize, umuhango umeze nk’uwagizwe ubwiru mu itangazamakuru no ku bayobozi b’izindi kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda. Iri shuri ryatangiye mu mwaka w’2003. Rifite intego yo kuba kaminuza mpuzamahanga.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *