Umuyobozi mukuru wa Pan African movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yanenze imirwano yaranzwe n’ingumi n’imigeri byaranze Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri kubera muri Afurika y’Epfo. Iyi nteko ikomeje kurangwa n’imvururu no kutumvikana ku bice biyigize mu nteko rusange yayo. Musoni avuga ko ” kuba abantu bakomoka ku mugabane umwe bakirwana ari ikimenyetso cy’ubukoloni bukibarimo kandi ari isomo rigayitse ku rubyiruko.” Kuri uyu wa Mbere habayeho imvururu zikomeye, abadepite basa n’abarwanye bapfa imigendekere y’amatora y’ugomba kuba perezida w’iyi nteko. Umuyobozi mukuru wa pan african movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yabwiye Radio Rwanda ko “kuba abantu bakomoka ku mugabane umwe bakirwana muri ubu buryo, ari ikimenyetso cy’ubukoloni bukibarimo kandi ari isomo rigayitse ku rubyiruko rwa Afurika.” Abadepite baturutse mu gace ka Afurika y’Amajyepfo basaba ko habaho gusimburana kuri uyu mwanya bigendeye ku bice bigize Afurika, abadepite bo mu Burengerazuba bo bakavuga ko amatora agomba kuba nkuko bisanzwe, ugize amajwi menshi akaba ariwe uba perezida. Kuva iyi nteko yajyaho mu mwaka wa 2004, ntabwo irayoborwa n’umudepite ukomoka muri Afurika y’Amajyepfo. Hari n’abasesenguzi bagaragaza ko harimo ikibazo cyo guhangana hagati y’Igifaransa n’Icyongereza.

6 Responses
Protais Musoni ku ngumi n’imigeri zavugije ubuhuha muri nteko nyafurika i Johannesburg
Aho rwose uratubeshye.Ntabwo ari ABAKOLONI batuma muli Africa haba intambara.Na mbere y’uko Abakoloni baza muli Africa,,habagaho intambara.Urugero,Intambara yo ku Rucunshu,yabaye Abakoloni batali baza mu Rwanda.Ntimukayobye abantu mwitwaza Panafricanism.

Ijambo ubukoroni,abanyafurika bazaryikuremo.
Kuko njye iyo bavuze ubukoroni,nkomeza kwibaza ubakoroniza uwariwe!
Kuko kenshi tuvuga ko ibyo tubamo tubiterwa cyangwa ngo tugashukwa n’abazungu.
Nyamaze njye nasesengura ngasanga ibyo dukora abazungu bo batabikora.
Ubukoroni rero tuvuga njye mbona ari imyumvire yacu ahubwo idukoroniza,yo kudashaka kugira umurongo mwiza uganisha kumibereho myiza y’abanyafurika.
Abanyafurika tuzakomeza guhura n’ibibazo by’ingutu,igihe cyose hatari haboneka gushyira hamwe byanyabyo kwacu ubwacu.
Ugushaka kwikubira,ubuhezanguni,irondana rishingiye kuturere n’amoko,igihe bikidukoronije,turacyafite urugamaba rukomeye rwo kubaka ubumwe.

Ishyusho abitwa indorerezi baduya niyo tuzakurikira? Umurage wo kurwana ugiye kwaguka mu ngo / mu muryango kuko aribyo abaduhagarariye baduhaho urugero. Pauvre Africa!