PSD irahamagarira Urubyiruko kwitabira politike nk’uko bitabira imyidagaduro n’ imikino

Sangiza iyi nkuru

PSD yatoye komite nyobozi nshya y’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda(UR-Huye), Perezida aba Ishimwe Eric, V/Perezida aba Mahoro Lambert, Umunyamabanga aba Uwamahoro Pascaline, akaba ari mu rwego rwo kwiyubaka iri shyaka rikomeje ryagura abanyamuryango baryo haba mu mumashuri, mu gihugu no mu mahanga, PSD ikaba iherutse kugaba ishami mu gihugu cy’u Bubiligi .

Iyi komite nshya y’abanyeshuri ba kaminuza ishami rya Huye, yatorewe muri kongere yahuje abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, bo mu Karere ka Huye kuri iki cyumweru, aho bayisoje biyemeje gushyira imbere umurimo bakima amatwi abashaka kubasubiza inyuma bababibamo inzangano n’amacakubiri.

Ishimwe Eric watorewe kuyobora Ishyaka PSD muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko urubyiruko rugomba gutinyuka ibikorwa bya politike kuko aribo bayobozi b’ejo.

Ati: “Usanga urubyiruko rwita ku myidagaduro n’imikino rugatera umugongo politike kandi ariyo izagena uko bazabaho ejo”.

Perezida w’ishyaka PSD mu Karere ka Huye, Habimana Kizito, avuga ko bazakomeza kubaka inzego z’ishyaka mu nzego zose na za kaminuza kugeza ku midugudu , kuko bizabafasha kongera umubare w’abayoboke, bikazabafasha no kugera ku ntego z’ishyaka zirimo guharanira imibereho myiza y’abaturage ishingiye kuri demokarasi.

Perezida wa PSD muri Huye, Habimana Kizito hagati n'abandi bagize komite
Perezida wa PSD muri Huye, Habimana Kizito hagati n’abandi bagize komite

Umuyobozi Mukuru wa PSD mu Karere ka Huye, Habimana Kizito, asoza kongere yavuze ko bari bagamije kubigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuba umunyafurika uboneye, ku kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, kandi banaganirijwe ku matora u Rwanda ruri kwitegura.

Kizito ati: “Turashaka ko abayoboke ba PSD basobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda ndetse no kuba umunyafurika nyawe Panafricanisme. Ikindi turashaka ko bagira imyumvire imwe mu matora y’umukuru w’igihugu bakazatora nta muvundo”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abagize kongere, bibukijwe ko mu gihe Umuntu yateye imbere nta bukene afite ntawaza kumuhindura, ngo amwangishe igihugu akaba ariyo mpamvu bagomba gukora cyane badasuzugura umurimo n’umwe.

Ati « bizadufasha kugera ku bayoboke bose, bityo bahore ku isonga mu kuba umusemburo w’impinduka muri gahunda zose ziteza imbere Abanyarwanda.

Abakombozi ba Huye muri Kongere
Abakombozi ba Huye muri Kongere

Mu bitekerezo bifuza ko Umukandida ishyaka PSD rizashyigikira yazashingiraho yiyamamaza, bifuje ko urubyiruko rwakwigishwa imyuga nta kiguzi kugirango bahashye ubushomeri, kandi ubuhinzi bukongerwamo ingufu begerezwa imbuto zo guhinga kandi zihangana n’imihindagukire y’ibihe.

Ibikorwa remezo nk’imihanda, umuriro, amazi meza n’ amavuriro , ni bimwe mu byo abagize Kongere bagiye bagarukaho kugirango ubuzima bwabo n’ubwabanyarwanda buhinduke.

dsc00712

Habimana Kizito yasabye abayoboke ba PSD gukomeza kubahiriza gahunda za leta uko bikwiye, bakazitabira ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakabishishikariza n’abandi . Iri shyaka ryavutse mu mwaka wa 1991, muri Gicurasi 2017, rikaba rizizihiza isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.

 
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *