Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse guhura n’abayobozi bakuru b’umutwe w’abacancuro wa Wagner barimo Yevgeny Prigozhin wawushinze.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Putin, Dmitry Peskov, yatangaje ko uyu muhuro wabayeho tariki ya 29 Kamena 2023 ubwo hari hashize iminsi 4 Wagner igabye igitero ku Burusiya.
Witabiriwe n’abandi barimo umuyobozi w’abasirikare barinda abayobozi bakuru mu Burusiya, Viktor Zolotov, n’uw’urwego rushinzwe iperereza hanze y’igihugu, Sergei Naryshkin.
Peskov yasobanuye ko iyi nama yaganiriwemo igitero Wagner yagabye ku Burusiya n’intambara yo muri Ukraine yamaze amasaha atatu kandi ko ari Putin wayitumijeho.
Yavuze ko ba komanda ba Wagner “basobanuye ibyabaye. Bashimangiye ko ari abasirikare bashyigikiye Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga. Banavuze ko biteguye gukomeza kurwanira igihugu cyabo.”
Iki gitero cyagabwe tariki ya 24 Kamena 2023. Prigozhin yasobanuye ko abarwanyi ba Wagner badashaka gukuraho ubutegetsi bwa Putin, ahubwo ngo bashakaga gukuraho Minisitiri w’ingabo n’Umugaba Mukuru badacana uwaka.
Putin yari yatangaje ko agiye kwihaniza abarwanyi ba Wagner mu gihe bari binjiye mu mujyi wa Rostov-on-Don, ariko aza kwisubira ubwo basubiraga inyuma, bigizwemo uruhare na Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukachenko, wunze impande zombi.


