Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, azafatwa naramuka akandagiye mu Ntara ya Cape y’Iburengerazuba muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko ruteganijwe muri Kanama nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyo ntara .
“Putin yagiye ahungabanya umudendezo w’abaturage ba Ukraine ndetse n’abari mu gihugu cye batinyuka gufata icyemezo cyo kurwanya ibikorwa bye by’ubugome,” ibi byatangajwe ku wa Kane na Alan Winde, umuyobozi w’abatavuga rumwe wo mu ishyaka riharanira demokarasi (DA) uyobora intara.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu kwezi gushize rwasohoye icyemezo cyo guta muri yombi Perezida Putin, biteganijwe ko azitabira inama ya BRICS mu Ntara ya Cape y’Iburengerazuba.
BRICS ni ihuriro ry’ubukungu bugenda buzamuka rigizwe n’ibihugu birimo u Burusiya, Brazil, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ko ishyaka rye riri ku butegetsi, ANC, ryiyemeje kuva muri ICC. Ariko ibiro bye byahise bikura ayo magambo ku mbuga nkoranyambaga zaryo rivuga ko habayeho kwibeshya kandi Afurika y’Epfo izakomeza kuba mu bihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Roma nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya (Anadolu Agency), ivuga.
Guverineri Winde ati “Nubwo hari iki cyemezo cyo guta muri yombi, guverinoma y’igihugu isa naho ishaka gukomeza kwakira Perezida Putin mu nama ya BRICS izabera muri Afurika y’Epfo, iteganijwe mu mpera z’uyu mwaka. Ibi ntibyemewe kandi birababaje ”.
Yavuze ko Putin naramuka ageze muri Cape y’Iburengerazuba, guverinoma y’intara izamuta muri yombi yifashishije urwego rwayo rushinzwe kubahiriza amategeko ruterwa inkunga na leta ruzwi nka Law Enforcement Advancement Plan (LEAP).
Yakomeje agira ati: “Niba Serivisi z’Igipolisi cya Afurika y’Epfo zidahawe amabwiriza yo kugira icyo zikora, tuzabikora.”
Winde yavuze ko intara ye, irimo n’umujyi w’ubukerarugendo wa Cape Town, itazaharanira gusa uburenganzira n’ubwisanzure bw’ibanze by’Abanyafurika y’Epfo ahubwo ko yiteguye kwerekana ubufatanye na Ukraine ifata icyemezo cyo kurwanya ingufu z’agahomamunwa zashyizwe ku baturage bayo n’u Burusiya.
Ati: “Nababajwe cyane n’ukuntu guverinoma y’igihugu ya ANC yibanda cyane ku gufata ingamba zo guharanira ubwisanzure bwa Vladimir Putin, aho kwibanda ku guharanira ubwisanzure bw’abaturage ba Afurika y’Epfo, benshi muri bo bakaba bafite ubwoba, kandi bakaba bataragera ku bwisanzure mu bukungu mu myaka 29 ya demokarasi yacu “.


