Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yakuye by’agateganyo igihugu cye mu masezerano yo guhagarika gukora no kudakoresha intwaro kirimbuzi azwi nka New START cyagiranye na Leta zunze ubumwe za Amerika, USA.
Putin yabitangarije mu ijambo ‘rikomeye’ yagejeje ku Barusiya kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023, ryibanda ku ntambara igihugu cye kimazemo umwaka ubura iminsi itatu gihanganyemo na Ukraine.
Putin yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko USA, byenyegeje umuriro muri iyi ntambara, bituma iba mbi kurushaho, ikaba ari yo mpamvu yafashe icyemezo cy’uko u Burusiya buba buvuye mu masezerano ya New START. Yagize ati: “Ntangaje ko u Burusiya buhagaritse kwitabira amasezerano ya New START.”
Iki cyemezo cya Putin cyamaganwe na USA, ibinyujije ku Munyamabanga wayo, Antony Blinken, igira iti: “Tuzareba twitonze icyo mu by’ukuri u Burusiya buri gukora. Birumvikana tuzamenya neza niba twiteguye kurinda umutekano w’igihugu cyacu n’iby’inshuti.”
Mu gihe yamagana iki cyemezo, Blinken yatangaje ko USA yiteguye kuganira n’u Burusiya, kugira busubire muri aya masezerano. Ati: “Duhora twiteguye kuvugana n’u Burusiya ku kugabanya intwaro zikomeye, tutitaye ku biriho biraba, mu Isi cyangwa mu mubano wacu.”
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje , Umunyamabanga Mukuru w’umuryango NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko icyemezo cya Putin kidakwiye, amusaba kwisubira, akagisubiza muri aya masezerano.
Amasezerano ya New START yasinywe n’u Burusiya na USA mu 2010 ku butegetsi bwa Barack Obama na Dmitry Medvedev, akaba yari agamije gukumira intambara y’intwaro kirimbuzi yashoboraga kuvuka hagati y’ibihugu byombi byari bimaze igihe kirekire bihangana mu magambo mu cyiswe ‘Intambara y’Ubutita’.


