Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyizeho abayobozi b’agateganyo b’ibice bine aherutse komeka ku gihugu cye abyambuye Ukraine.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byabisobanuye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022, babiri muri aba bayobozi ni abari basanzwe bayobora bimwe muri ibi bice, abandi ni bashya.
Uwa Donetsk ni Denis Pushilin wari umaze imyaka 4 ayobora iki gice, uwa Luhansk ni Leonid Pasechnick na we wari umaze imyaka 4 atorewe kuyobora iki gice.
Putin yatangaje ko Zaporozhye irayoborwa na Yevgeny Balitsky, Kherson iyoborwe na Vladimir Saldo. Aba bombi bari basanzwe bayobora amashami ashinzwe guhuza urwego rw’igisirikare n’abasivili muri ibi bice.
Tariki ya 30 Nzeri 2022 ni bwo Putin yatangaje ku mugaragaro ko yometse ibi bice ku Burusiya. Yashingiye ku itora rya kamarampaka ry’iyi ngingo ryari rimaze iminsi riba, ryagaragaje ko abaturage 99% bayishyigikiye.
Ijambo yavugiye muri uyu muhango watewe utwatsi n’ibihugu byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi, Putin yagize ati: “Abatuye muri Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporozhye bagiye kuba abarwanashyaka bacu b’iteka. Bazaba abaturage bacu by’iteka. Ni icyifuzo cy’abantu babarirwa muri za miliyoni.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze kandi ko nyuma yo komeka ibi bice ku Burusiya, bizarindwa nk’ubutaka bw’igihugu cye.


