Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Vladimir Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere tune u Burusiya bwigaruriye muri Ukraine mu kwezi gushize nk’uko tubikesha Euronews .

Perezida w’u Burusiya yasohoye aya mabwiriza kuri Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporizhia, uturere igihugu cye giherutse kwiyomekaho kitwambuye Ukraine nyuma y’amatora ya kamarampaka ataravuzweho rumwe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya yabaye kuri uyu wa Gatatu. Mu ijambo rye kuri televiziyo, Putin yategetse guverinoma gushyiraho akanama k’ubuhuzabikorwa kihariye kayobowe na Minisitiri w’Intebe, Mikhail Mishustin, kazakorana n’utwo turere mu kongera ingufu mu ntambara ya Moscou muri Ukraine.

Kremlin yahise itanga itegeko ritangaza ibihe bidasanzwe muri utwo turere guhera ku wa Kane saa sita z’ijoro.

Ibi byatangajwe ku munsi kandi abayobozi bashyizweho n’u Burusiya muri Kherson, kamwe mu turere tune twigaruriwe, bavuze ko “bahungishije” abaturage ibihumbi mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje gusatira uyu mujyi.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    Ubuseuburusiyabuzamanika rekaturebe

    1. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
      Wap nabwo uburusiya buzamanika amaboko

    2. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
      Wap nabwo uburusiya buzamanika amaboko

  2. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    Ubuseuburusiyabuzamanika rekaturebe

  3. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    ahaa putin arakaz ubuse ntakunu urwanda rwakohereza ingabo zikajya kubungabungayo amahoro

  4. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    ahaa putin arakaz ubuse ntakunu urwanda rwakohereza ingabo zikajya kubungabungayo amahoro

  5. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    Njye uko mbibona Rusia and ukraine ntawuzatsinda undi.

  6. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    Njye uko mbibona Rusia and ukraine ntawuzatsinda undi.

  7. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    Amaherezo uburusiya buzarekuza nubwo yaba intambara ya gatatu yisi Ukraine izaba igihugu tu

  8. Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho
    Amaherezo uburusiya buzarekuza nubwo yaba intambara ya gatatu yisi Ukraine izaba igihugu tu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *