Putin yavuze ku rupfu rwa Prigozhin wayoboraga Wagner

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yihanganishije umuryango wa Yevgeny Prigozhin, nyuma y’uko bitangajwe ko uyu mugabo wayoboraga umutwe w’abacancuro wa Wagner apfiriye mu mpanuka y’indege.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Prigozhin n’abandi bantu 10 bapfuye, ubwo indege barimo yakoreraga impanuka mu karere ka Tver gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’umujyi wa Moscow.

Abapfuye Dmitry Utkin wari icyegera cya Prigozhin, Valeriy Chekalov wari ukuriye abamurinda ndetse n’abandi ba lieutenants.

Kimwe mu bitangazamakuru byo mu Burusiya cyatangaje ko imirambo yabo yakongokeye muri iriya ndege, ku buryo kubamenya bisaba ko hakorwa ibizamini bya ADN.

Putin mu ijambo rye ryaraye ritambutse kuri Televiziyo, yavuze ko Prigozhin yari “umucuruzi ufite impano yamenye mu myaka ya 1990 ubwo yari abayeho mu buzima bugoye.”

Perezida w’u Burusiya kandi yamugaragaje nk’umuntu wagiye ukora amakosa menshi mu buzima, ariko ufite byinshi yagezeho nk’umuntu.

Ati: “Yakoze amakosa akomeye mu buzima. Ariko yageze ku musaruro haba kuri we ubwe, no ku neza rusange igihe nabimusabaga; nko mu mezi macye ashize muri Ukraine.”

Putin yunzemo ko yihanganisha umuryango wa Prigozhin ndetse n’iy’abandi bantu icyenda bari kumwe na we mu ndege.

Aba yavuze ko barimo abarwanyi b’umutwe wa Wagner “batanze umusanzu ukomeye ku ngingo duhuriyeho yo kurwanya ubutegetsi bw’aba Nazi bashya bwo muri Ukraine”.

Perezida Putin by’umwihariko yashimye Prigozhin n’abarwanyi be, ku bw’ibikorwa byabo muri Ukraine.

Yavuze ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Prigozhin yari yageze mu Burusiya akubutse muri Afurika, mu rwego rwo guhura n’abayobozi b’u Burusiya.

Kuri ubu iperereza ku cyateye impanuka y’indege yahitanye uriya mugabo ryamaze gutangira, Putin wari uvuze bwa mbere ku rupfu rwe akavuga ko ari ryo rizatanga amakuru arambuye.

Kuva Yevgeny Prigozhin yapfa urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, dore ko nk’abategetsi bo mu burengerazuba bw’Isi bahwihwisa ko u Burusiya bwaba ari bwo bwarahanuye indege yari imutwaye.

Ni nyuma y’uko mu mezi abiri mbere y’uko apfa we n’abarwanyi be bari bigometse kuri Perezida Vladimir Putin n’Igisirikare cye.

Ni Prigozhin wari warahiriye kujya i Moscow we n’abacancuro yari akuriye, bagakuraho abarimo Sergei Shoigu usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya ndetse n’Umugaba Mukuru wazo, Valery Vasilyevich Gerasimov.

Aba yabashinjaga kugaba ibitero bya drone ku barwanyi be bari muri Ukraine abatari bake bakahasiga ubuzima.

Ikibazo impande zombi zari zifitanye cyakora cyaje gukemuka mu gihe kitageze ku masaha 24, bigizwemo uruhare na Perezida Alexander Lukashenko wa Belarus.

Putin ubwo Wagner yamwigomekagaho, yayishinje “ubugambanyi bukomeye no gusogota u Burusiya mu mugongo” ashimangira ko ababikoze bazabiryozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *