Ikipe ya Pyramids FC yaraye yishimiye gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri iki gihugu ryamaze kugiha Al Ahly bari bagihataniye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo amakipe yombi yakinaga imikino ya kamarampaka yanasoje shampiyona ya Misiri.
Al Ahly yanyagiye Pharco FC ibitego 6-0, na ho Pyramids FC inyagira Ceramica Cleopatra ibitego 5-1; ibyatumye Al Ahly yegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 58.
Iyi kipe yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona cya 45 mu mateka yayo, yarushaga amanota abiri Pyramids FC bari bagihataniye.
Amakipe yombi yishimiye igikombe!
Mu gihe ikipe ya Al Ahly yashyikirizwaga igikombe ikanacyishimira, ku rundi ruhande ibyishimo byari byose ku bakinnyi n’abatoza ba Pyramids na yo yemeza ko ari yo igomba guhabwa kiriya gikombe cyaba icya mbere yegukanye mu mateka yayo.
Impamvu Pyramids FC igenderaho yemeza ko ari yo yakabaye ihabwa igikombe, irashingira ku mukino wa shampiyona Al Ahly yagombaga guhuriramo na mukeba wayo Zamalek, ariko ikanga kuwukina kuko yari yasabye ko usifurwa n’abasifuzi b’abanyamahanga ariko ubuyobozi bwa shampiyona ya Misiri bugatera utwatsi ubwo busabe.
Icyo gihe kubera ko Zamalek yubahirije ibyasabwaga byose ngo umukino ube, byarangiye Al Ahly itewe mpaga y’ibitego 3-0.
Mu Misiri bagira itegeko ry’uko mu gihe ikipe yanze gukina umukino uwo bagomba guhura we yawitabiriye, iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse ikanakurwaho amanota atatu ku yo yari ifite; ibivuze ko iba igomba gutakaza amanota atandatu.
Ibi ni byo byagombaga gukorerwa iriya kipe ifatwa nk’iya mbere muri Afurika, kuko kuba yaranze gukina na Zamalek bisobanuye ko amanota atatu y’uwo mukino yagombaga guhabwa uriya mukeba wayo, gusa ku rundi ruhande ikanakurwaho andi atatu.
Icyo gihe si ko byagenze kuko Al Ahly yaje kujurira igaragaza ko abayobozi ba shampiyona ya Misiri na bo bari mu makosa yo kuyima abasifizi b’abanyamahanga nyamara bari baragiye babaha andi makipe, ibyatumye iterwa mpaga ariko ntiyakurwaho amanota.
Pyramids icyo gihe yari iyoboye shampiyona yajuririye kiriya cyemezo, ariko kiza guterwa utwatsi.
Iyi kipe kuri ubu ihagaze ku cyemezo cy’uko amategeko akwiye kubahirizwa igahabwa igikombe cyayo, ari na yo mpamvu yaraye yishimiye kugitwara.
Mu gihe ibyo Pyramids isaba byaba byubahirijwe, yakwegukana igikombe cya shampiyona ya Misiri irusha Al Ahly yaba yakuweho amanota atatu inota rimwe (56 kuri 55).
Al Ahly yashyikirijwe igikombe mu gihe iriya kipe bahanganye yari yandikiye Urukiko Mpuzamahanga rwa Siporo (CAS) isaba ko igikombe kitatangwa, gusa ubusabe bwayo na bwo bugaterwa utwatsi.


