Hashize hafi umwaka umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha adakunda kugaragara hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye nkuko byari bimeze mu myaka yashize.
Uyu muhanzikazi kuva mu mpera za 2021 nibwo yatangiye kujya yumvikana gacye cyane byaba kwitabira ibitaramo bitandukanye,bigeze mu 2022 nabwo asa n’useta ibirenge kugeza ubwo muri 2023 aburiwe irengero mu muziki bituma abantu batangira kwibaza niba inganzo yarashize cyangwa niba hari ibindi ahugiyemo.
Kuva yava muri The MANE music Label muri Mata 2021 yagaragaye nabwo bitari cyane ndetse nyuma aza gusohora indirimbo yise “Feel Me”.Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi yaje kubura ariko havugwa ibintu byinshi bitandukanya bigaruka kukubura kwe.
Aganira na BWIZA.COM yahakanye ibyari bikomeje kumuvugwaho harimo Bimwe muri ibyo harimo ko yaba yarahagaritse umuziki mu ibanga, no kuba byavugwaga ko yaba atwite cyangwa se akaba yarabyaye arimo kurera uruhinja kugirango rwigire hejuru abone gusubira mu muziki.Gusa
Ati”Ntabwo ntwite ntan’ubwo nabyaye, ni ukumbeshyera.Ibyo mpugiyemo igihe nikigera nzabitangaza.Ikindi yongeyeho ko amaze iminsi ku mugabane w’i Burayi bityo ko bitari kumworohera mu gukora umuziki naho kuba ntwite sibyo kandi ntabwo nabyaye.”
Queen Cha azwi mu ndirimbo zigiye zitandukanye harimo nka Winner
Baby Love,Kizimyamwoto n’izindi zitandukanye.Yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 na 2018





