Umuyobozi wa Radio Ijwi rya Amerika, Amanda Bannett yamaganye icyemezo cy’urwego rugenzura itangazamakuru mu Burundi, gihagarika ibiganiro byayo kuko ngo “ amakuru batanga ahabanye n’ukuri”.
Inkuru dukesha Ijwi ry’Amerika(VOA), iravuga ko ibiganiro byayo muri iki gihugu byahagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, mu gihe ibya Radio BBC byo byahagaritswe burundu. Ni umwanzuro wafashwe ku munsi w’ejo, tariki ya 29 Werurwe, ushyigikirwa na leta y’u Burundi.
Ibi ni ibihano byongerewe kuko muri Gicurasi, 2018, uru rwego rwari rwahagaritse ibiganiro bya VOA. VOA yo iratangaza ko kuva uyu mwanzuro wafatwa, Abarundi bavukijwe itangazamakuru ryigenga yo ibona nk’itangazamakuru ritabogama.
Nyuma y’uyu mwanzuro, Amanda Bannett yavugiye i Washington DC ko abanyamakuru babo mu Burundi babujijwe kugira icyo batangaza; ibyo afata nk’iterabwoba.
“Twatunguwe n’uko abanyamakuru bacu b’i Burundi babujijwe kuvugana na radiyo yacu. Twemera ko gutera ubwoba abanyamakuru bacu bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru. Twifatanyije n’abarundi kwamagana abababuza kubona amakuru y’ukuri kandi yizewe.”
VOA iravuga ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abaturage 90 % bizera amakuru yayo.
Iyi radiyo Kandi yatangaje ko izakomeza kumvikanira kuri FM mu bihugu bituranye n’u Burundi ndetse no ku mirongo migufi izwi nka SW (Short Wave).


