Radio na Weasel bongeye kwigomeka ku rukiko rukuru rwa Kampala

Sangiza iyi nkuru

Radio na Weasel bongeye kwanga kwitaba urukiko rwa Kampala nyuma yo gushinjwa ubuhemu n’uwahoze ari umujyanama wabo mu by’umuziki Jeff Kiwa.
uganda
Aba basore bagiye bahabwa ubutumire na Polisi ngo bajye kwisobanura ku byo baregwa, ariko ntibahakandagiza ikirenge, kugeza ubwo hatanzwe uburenganzira bwo kubata muri yombi aho babonywe ahariho hose.
Gusa n’ubwo , ubwo burenganzira bwatanzwe, ngo kugeza ubu barakidegembya mu bitaramo ,mu birori bitandukanye nta n’umwe ubakoza urutoki, bityo Jeff akaba akomeje kwibaza impamvu badatabwa muri yombi.
Ku bw’izo mpamvu urukiko rukuru rwa Kampala rwanzuye ko nibatitaba mu minsi 15 hazatangwa uruhushya rwa burundu rwo gufata aba basore bagakatirwa igifungo kizagenwa n’itegeko rikubiye mu ngingo y’itabwa muri yombi ry’abasuzuguye inzego z’umutekano n’ibindi byaha bazaba bashinjwa.
Iyi myanzuro y’urukiko ikaba yashyikirijwe, abunganira Radio na Weasel mu mategeko.
Uganda Showbuz, ivuga ko kugeza ubu aba basore bari mu gihugu cya Suede mu bitaramo bitandukanye , gusa igihe bazazira ntikiramenyekana, ariko ngo baramutse baje nyuma y’iminsi yagenwe n’urukiko kuba bitabye ngo bazaruhukirizwa muri Gereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *