Radiyo Nshya ‘African Radio’ yatangiye kumvikana mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2018, nibwo radiyo nshya ‘African Radio’ yatangiye kumvikana kuri internet, ikaba igiye gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa byimbitse ku buzima bwa politiki mu Rwanda.

Umuyobozi w’iyi radiyo, Kayiranga Merchiore, akaba asanzwe ari n’umuyobozi w’ikinyamakuru Bwiza.com, avuga ko ibiganiro by’iyi Radiyo byatangiye ku wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018, ikazafasha mu kumenya byinshi ku buzima bw’igihugu.

Agira ati “yatangiye ibiganiro byayo ku itariki ya 9 z’uku kwezi, icyo izafasha Abanyarwanda ni ukumenya byinshi ku buzima bw’igihugu cyabo kuko hari gahunda za Leta nyinshi bumva batabasha kuzisobanukirwa, rero tuzabafasha kuzisobanukirwa no kumenya uruhare bagira kugira ngo zigerweho’’.

Akomeza avuga ko bazafatanya n’abahanga mu gusobanura byimbitse umurongo mugari wa politiki, n’abaturage bahabwe ijambo mu kugaragaza uruhare rwabo kugira ngo zibanogere cyangwa zibashe kugerwaho.

Ati “muri make ni Radiyo yo kwigisha mu buryo butandukanye bwo gutanga ubumenyi ku bintu bitandukanye no mu ngeri zose, izaba ifite n’igihe cy’imyidagaduro, iterambere n’ibindi biganiro bifasha abantu kuruhuka neza ariko cyane cyane ikazibanda kuri Politiki kuko niyo ihatse byose”.

Kanda hano wumve African Radio

Iyi radiyo yumvikanira kuri internet, wanditse https://africanradio.bwiza.com/ ariko hateganywa ko mu gihe kizaza yazafata umunara. kugeza magingo aya, A Radio yumvikana uciye no kuri www.Bwiza.com, Niba ufite telefoni yawe cyangwa machine yawe ifite internet, andika www.Bwiza.com, ubundi wiyumvire African Radio. aho wumva imiziki myiza itandukanye igezweho, karahanyuze, ibiganiro bitandukanye, …

New Picture 1 1
AP Radio wayumva uciye kuri www.bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *