Umunyabigwi w’umupira w’amaguru w’Umubiligi, Radja Nainggolan yatawe muri yombi mu iperereza ku bucuruzi bwa cocaine.
Nainggolan w’imyaka 36 yafashwe ku wa Mbere mu gitondo hamwe n’abandi bakekwaho uruhare muri ubu bucuruzi, mu mukwabu wakozwe mu bice bitandukanye by’u Bubiligi.
Ibiro by’umushinjacyaha i Buruseli byatangaje ko iperereza rirebana no kwinjiza cocaine ivuye muri Amerika y’Amajyepfo ikanyuzwa ku cyambu cya Antwerp, hanyuma igakwirakwizwa mu Bubiligi.
Mu bugenzuzi bwakozwe, inzego z’umutekano zafashe amafaranga agera ku 370,000 y’amayero, amasaha y’agaciro arimo abiri afite agaciro ka 360,000 y’amayero buri imwe, imirimbo y’agaciro, n’ibiceri by’inzahabu bifite agaciro ka 116,000 y’amayero. Hanafashwe ingofero ebyiri zirinda amasasu n’intwaro eshatu.
Iyi nkuru ibaye nyuma y’iminsi itandatu Nainggolan asinyiye ikipe ya Lokeren yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, aho yatsinze igitego ku mukino we wa mbere banganya na K. Lierse 1-1.
Nainggolan yavukiye i Antwerp, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Roma na Inter Milan mu Butaliyani. Hagati ya 2009 na 2018, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bubiligi inshuro 30.


