Raila Odinga arateganya kuza mu Rwanda gusaba Perezida Kagame kumushyigikira

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ihuriro rya politiki, Azimio la Umoja, ryo muri Kenya, Raila Odinga, yagaragaje ko yizeye kwegukana umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aho mu rwego rwo gushaka amajwi ateganya kuza iki Kigali mu cyumweru gitaha gusaba Perezida Kagame kumushyigikira.

Ubwo yavuganaga n’imbaga y’abantu nyuma yo gufungura isoko rya Marani muri Kisii, Raila yavuze ko abaperezida mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi bemeye gushyigikira kandidatire ye.

Raila mu ruzinduko aherutse kugirira muri Uganda yagize ati: “Nahuye na Ruto na Museveni, njya gushaka amajwi ya Museveni, nahuye na Ruto. Bemeye ko bazantora. Museveni yavuze ko azatanga izina ryanjye. ”

Mu rwego rwo gushaka inkunga y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Raila yavuze ko azerekeza i Kigali kugira ngo aganire na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamkuru The Citizen ivuga.

Ati: “Mu cyumweru gitaha nzahura na Kagame, Mama Suluhu yavuze ko azanshyigikira, Salva Kiir arabyemera. Ejobundi nari kumwe na Ramaphosa, ati yego, Tshisekedi yavuze yego “.

Raila yabwiye abaturage ba Kisii ko yiteguye guhangana n’abandi bakandida bazagaragaza ko bashishikajwe n’uyu mwanya, kandi naramuka atsinzwe, ntacyo bizaba bimutwaye.

Guverineri wa Kisii, Simba Arati, yavuze ko ashyigikiye icyifuzo cya Raila, kizafasha umugabane kugera ku nzozi zawo mu iterambere, mu bukungu no mu bikorwa remezo.

Ati: “Baba, turagushyigikiye kandi turasaba abantu bose kubikora babikuye ku mutima atari ukubera ko batinya ko uri mu gihugu. Reka buri wese ashyigikire icyifuzo cyawe kandi twese tuzishima ”.

Ku wa Gatatu, Odinga yakuyeho impungenge z’uko akazi ka AU kamubuza kugira uruhare rugaragara muri politiki ya Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *