Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe na Leta ya Kenya yatangaje ko yiteguye gutanga kandidatire yo kuyobora komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe binyuze mu bikorwaremezo.
Aganira n’itangazamakuru i Nairobi, Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akayobora uyu muryango dore ko ngo na mbere yari afite umwanya uhagarariye AU ushinzwe ibikorwa remezo.
Odinga wari uherekejwe n’uwahoze ari perezida wa Nigeriya, Olusegun Obasanjo, yavuze ko yagishije inama nyinshi kuri iki gitekerezo.
Obasanjo yavuze ko ari igihe gikwiye kugira ngo umuntu ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba ayobore Komisiyo ya AU kandi yizera ko Odinga azaba umukandida ukomeye.
Obasanjo ati: “Dukeneye umuntu ufite uburambe, umuntu wumva ibintu turimo ndetse n’umuntu ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.”
Odinga kuba yarakoze imirimo muri UN, bimuhesha icyizere n’ibyiyumviro byo gusimbura Amb Moussa Faki Mahamat wagiye kuri uyu mwanya mu 2021.Ni manda biteganyijwe ko izarangira mu mwaka utaha wa 2025.


